Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyatanze inkunga yo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund(AgDF) ingana na 133,906,117 kuwa Kabiri ku itariki ya 2 Ukwakira 2012.
Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi, yashyikirije Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, sheki y’inkunga yatanzwe n’abakozi ba RDB ku cyicaro cyayo.
Akamanzi yatangaje ko bishimiye gushyigikira ikigega Agaciro mu rwego rwo gufatanya n’Abanyarwanda gushyira hamwe mu kuzamura ubukungu bw’Igihugu.
Ati"tuzakomeza kugishyigikira tunaharanira guteza imbere ibikorwa bitandukanye biteza imbere ubukungu bw’Igihugu kuko biri no mu nshingano zacu.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, John Rwangombwa, yavuze ko inkunga RDB yatanze, igaragaza ubushake bagize mu gukomeza gutanga umusanzu mu guteza imbere Abanyarwanda.
Ati “Ikigega cy’Agaciro ni ikigega cy’ubufatanye mu rwego rwo kuzamura ingengo y’imari ifasha mu bikorwa bitandukanye by’iterambere mu byaro n’ahandi.’’
Ikigega cy’Agaciro cyatangijwe ku itariki ya 23 Kanama 2012, gifite intego yo kongera ingengo y’imari, aho abanyarwanga batanga inkunga yabo uko bifite ku bushake bwabo.



















TANGA IGITEKEREZO