Mu gihe byari inzozi gutekereza ko iterambere mu Rwanda rishoboka, ibi byose bigaragara ko bishoboka kubera ubushake Leta y’u Rwanda ifite kandi igakorana bya hafi n’abaturage bayo. Ni muri urwo rwego ababyeyi b’i Gitwe mu karere ka Ruhango bishatsemo ibisubizo mu iterambere.
Bimwe mu bikorwa by’iterambere bagezeho ni amashuri yisumbuye, ishuri rya kaminuza n’ibitaro bya Gitwe.
Ibi bikorwa bitandukanye byashyizweho n’ababyeyi b’abadivantisiti b’umunsi wa karindwi bibumbiye mu ishyirahamwe APAG (Association des Parents Adventistes de Gitwe) mu w’1981, ubwo bishyiraga hamwe bagatangiza ishuri rya ESAPAG riza kubyara ishuri rya Kaminuza ISPG ndetse nyuma APAG ikaza gushinga ibitaro bya Gitwe.
Bamwe mu baturage twaganiriye batumenyesheje ko ibi bikorwa by’ababyeyi byabagiriye akamaro kanini cyane, kuko kuribo nta mwana wo muri kariya gace ubura ishuri ndetse akabasha kwiga muri kaminuza, basanga ishyirahamwe APAG ryarafashije cyane aka gace n’igihugu cyose muri rusange.
APAG bari mu ba mbere bashyizeho ishuri ryisumbuye ryigenga (rya ESAPAG) bwa mbere mu Rwanda mu w’1981. Bashinze kandi ishuri rikuru ryigenga ISPG mu 1993, n’ibitaro bya Gitwe.



















TANGA IGITEKEREZO