00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ruhango: Yavuye ku kuguza amafaranga 300 none yiyubakiye inzu

Yanditswe na

Deus Ntakirutimana

Kuya 28 November 2012 saa 09:56
Yasuwe :

Niyimpaye Epiphanie utuye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, avuga ko yavuye mu kuguza amafaranga akajya mu itsinda ryo kwizigamira none ubu akaba amaze kwiyubakira inzu ye bwite.
Niyimpaye avuga ko kuva muri ubwo buzima bitari bimworoheye kuko yamenye ubwenge nta se na nyina agira, atishoboye ku buryo yashakaga aho avana amafaranga yo kwiteza imbere ntahabone.
Mu mwaka wa 2011 yaje kubwirwa na bagenzi be ko hari itsinda bakoreramo ryitwa intambwe kandi ko na we (…)

Niyimpaye Epiphanie utuye mu murenge wa Byimana mu karere ka Ruhango, avuga ko yavuye mu kuguza amafaranga akajya mu itsinda ryo kwizigamira none ubu akaba amaze kwiyubakira inzu ye bwite.

Niyimpaye avuga ko kuva muri ubwo buzima bitari bimworoheye kuko yamenye ubwenge nta se na nyina agira, atishoboye ku buryo yashakaga aho avana amafaranga yo kwiteza imbere ntahabone.

Mu mwaka wa 2011 yaje kubwirwa na bagenzi be ko hari itsinda bakoreramo ryitwa intambwe kandi ko na we yarijyamo akabasha kwiteza imbere.

Nyuma y’igihe kinini yabonye umuguriza yinjira mu kimina, aza kukiguzamo atangira ubucuruzi abifashijwemo n’umushinga Care Internatioanal wamuhuguye ku buryo bwo gukoresha amafaranga yabaga yagujije. Byatumye ubu amaze kuzuza inzu y’ibyumba bine, yemeza ko bikunze kugora n’abagabo kuyiyubakira.

Karake Gilbert uhagarariye umushinga Care International mu ntara y’amajyepfo, avuga ko bafite amatsinda atandukanye y’abaturage bafasha mu ntara y’amajyepfo ahanini agizwe n’abagore bangana na 80%, ku buryo bayafasha gucunga imishinga yo kubitsa no kugurizanya bakanabafasha gukoresha amafaranga bagujije mu buryo bwiza bubabyarira inyungu.

Si uyu muturage witeje imbere gusa binyuze mu kugana amatsinda, kuko hari abaguze amatungo arimo inka n’abiguriye imifariso.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages