00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Imurikagurisha, igisubizo ku bahinzi n’aborozi

Yanditswe na

Jean Pierre Niyibizi

Kuya 5 December 2012 saa 09:06
Yasuwe :

Nyuma y’aho Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda Kanimba Francois atangirije imurikagurisha n’imurikabikorwa mu Karere ka Rusizi, ubu abagenda baryitabiria biganjemo abahinzi n’aborozi baratangaza ko ryababereye umuyoboro wo kunoza ibyo bakora ndetse n’uko barushaho kongera ibikorwa byabo binyuze mu biganiro bibahuza n’ibigo by’imari, amabanki n’imiryango ikorana n’abahinzi mu Rwanda.
Kuri uyu wa kabiri aho imurikagurisha ribera i Kamembe habaye gahunda idasanzwe yahuje abahinzi n’aborozi bo (…)

Nyuma y’aho Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda Kanimba Francois atangirije imurikagurisha n’imurikabikorwa mu Karere ka Rusizi, ubu abagenda baryitabiria biganjemo abahinzi n’aborozi baratangaza ko ryababereye umuyoboro wo kunoza ibyo bakora ndetse n’uko barushaho kongera ibikorwa byabo binyuze mu biganiro bibahuza n’ibigo by’imari, amabanki n’imiryango ikorana n’abahinzi mu Rwanda.

Kuri uyu wa kabiri aho imurikagurisha ribera i Kamembe habaye gahunda idasanzwe yahuje abahinzi n’aborozi bo mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, basobanurirwa uburyo bagomba kunoza umwuga wabo ukaba uwo kongera ubukungu no kubateza imbere aho kuba uwo kubaha ibyo kurya gusa.

Ibi biganiro byatanzwe n’Ubuyobozi bw’urugaga ruhuje abahinzi n’aborozi babigize umwuga, imiryango itegamiye kuri Leta ikorana n’abahinzi n’aborozi izwi ku zina rya AGRI HUB RWANDA, byagaragaje ko muri iki gihe guhinga no kurora bigamije kugaburira ubikora gusa bitagikenewe; ko ubu igishyizwe imbere ari ukubikora bikagutunga kandi bikabyara n’amafaranga yashorwa no mu bindi.

Abahinzi n’aborozi bitabiriye ibi biganiro bagaragaje ko hari amabanki abima inguzanyo andi akabashyiraho amananiza, bitewe n’uko ibyo bakora bidakunze guhabwa ubwishingizi mu gihe baba bagize ingorane.

Abandi bagaragaje ko ibigo by’ubwishingizi bitagaragaza ubushake bwo gukorana n’abahinzi ngo izo mpungege z’amabanki zishire, ubumenyi buke mu buhinzi bugezweho, kutabona ingendoshuri n’ibindi.

Ubuyobozi bwa Agri Hub Rwanda bwagaragarije abahinzi n’aborozi ko ibintu byahindutse, ku buryo hasigaye haboneka ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo, ndetse ngo aho abahinzi bakorera ingendo shuri na ho ntihabuze.

Ku kibazo cy’uko amabanki atitabira guha abahinzi n’aborozi inguzanyo, hasabwe ko Banki bizajya bigaragaraho zajya zibibazwa ndetse byanaba ngomba zigashyirwa ahagaragara; dore ko abahinzi bagaragaje ko atari ukwimana inguzanyo gusa ngo ahubwo hazamo no gutinda hamwe no kubarerega ku buryo n’uwemerewe inguzanyo imugeraho impitagiye bigatuma isanga umushinga yasabiwe warataye agaciro.

Muri ibi biganiro hari abanyamabanki akorera muri utu Turere, abayahagarariye bakaba barasobanuye ko bagiye gukorana n’abahinzi neza ndetse by’umwihariko Banki ya Kigali yo igaragaza ko inguzanyo z’ubuhinzi n’ubworozi zitangwa bitagombye ingwate.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages