00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rwamagana : Bahisemo kuva mu Mujyi wa Kigali bigira mu cyaro

Yanditswe na

Abdou Nyampeta

Kuya 27 September 2012 saa 09:08
Yasuwe :

Mu gihe ubuzima bugenda buhenda mu Mujyi wa Kigali, haragaragara ko noneho abantu bava mu Mujyi berekeza mu cyaro. Iyimuka ry’abantu bava mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Ntara y’Iburasirazuba mu Karere ka Rwamagana bimaze kubera urugero abandi Banyarwanda.
Amakuru dukesha La Nouvelle Relèveavuga ko uduce twa Ntunga mu Murenge wa Mwulire, Muyumbu mu Murenge wa Muyumbu, Nyagasambu na Nyakariro ho mu Karere ka Rwamagana tutakiri nk’uko twari tumeze mu myaka 10 ishize.
Imirima (…)

Imirima y’ibigori, intoki, n’ibinani byari ku misozi byasimbuwe n’amazu adatandukanye cyane n’amwe usanga mu Mujyi wa Kigali, kuko yubatswe kijyambere, aho usanga bifitiye n’iminara ituma bashobora kureba televisiyo.

Ijoro ryaho rirangwa n’umucyo ukomoka ku mashanyarazi, ibyo bitera ishema abahoze ari abaturage baciriritse mu gihe cy’imyaka ya za 60 na 70.

Abatuye muri utwo duce, ni abahoze ari bamwe mu bari batuye mu Mujyi wa Kigali bahisemo kwigira mu cyaro, abenshi ubasanga mu duce twa Ntunga, Nyagasambu na Mwulire.

Benshi mu batuye mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko bari baragiye mu Mujyi wa Kigali bakiri bato, bafite ubumenyi buke mu myuga (abubatsi, ababaji n’abandi), gusa icyo babashaga kubona ni ibyo kurya no kubona icumbi riciriritse mu cyahoze ari Kiyovu, ku Muhima, Gatsata, Gikondo ndetse na Gatenga.

Bavuga ko bageze mu gihe cyo gushinga urugo, ubuzima bwarabakomereye, kuko umuryango wagutse bibabera ingorabahizi gukomeza kuba mu mujyi.

Bwanacye Hamza wari utuye i Gikondo ubu utuye i Ntunga yatangarije itangazamakuru ko yicuza igihe yatakarije mu Mujyi wa Kigali, agira ati « Ubu kuko nshobora gutunga umuryango wanjye, umugore wanjye akita ku buhinzi, njyewe nkora ubwubatsi ntishyura icumbi, ndumva ari intambwe tumaze gutera ».

Rugema Moïse utuye i Nyagasambu yahisemo kugurisha umutungo yari afite i Kigali agura ikibanza i Nyagasambu, ubu yifitiye inzu n’ikiraro cy’amatungo ye.

Uwimana Néhémie, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, avuga ko kubera ko Akarere gafite amazi, umuriro n’imihanda nyabagendwa ari imwe mu mpamvu ikurura abantu kujya guturayo. Avuga ko abafite uburyo buciriritse bwo kuba mu Mujyi wa Kigali bihitiramo kwiturira i Ntunga, Nyagasambu cyangwa Muyumbu. Agira ati « Ubu bishingiye ama butiki akomeye, hari ivugurura by’ubuhinzi, muri make hari impinduka mu cyaro ».

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages