00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sendika SYPELGAZ muri EWSA irasaba abakozi kuzuza inshingano zabo

Yanditswe na

René Anthère Rwanyange

Kuya 30 November 2012 saa 01:51
Yasuwe :

Abakozi bibumbiye muri Sendika y’abakozi ba EWSA batangaza ko sendika ari uburyo bwo bw’ubwumvikane buba hagati y’umukozi n’umukoresha mu gukemura ibibazo, atari inzira yo guhangana.
Mu gihe cy’iminsi itatu, abakozi ba EWSA bibumbiye muri sendika ibahuza yitwa SYPELGAZ, mu mahugurwa yo kunoza akazi kabo no gushaka ko hakwimakazwa ubwuzuzanye hagati y’umukozi n’umukoresha, bahabwa n’Ihuriro ry’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), abo bakozi bashima ko hari byinshi bungutse bigiye (…)

Abakozi bibumbiye muri Sendika y’abakozi ba EWSA batangaza ko sendika ari uburyo bwo bw’ubwumvikane buba hagati y’umukozi n’umukoresha mu gukemura ibibazo, atari inzira yo guhangana.

Mu gihe cy’iminsi itatu, abakozi ba EWSA bibumbiye muri sendika ibahuza yitwa SYPELGAZ, mu mahugurwa yo kunoza akazi kabo no gushaka ko hakwimakazwa ubwuzuzanye hagati y’umukozi n’umukoresha, bahabwa n’Ihuriro ry’amasendika y’abakozi mu Rwanda (CESTRAR), abo bakozi bashima ko hari byinshi bungutse bigiye gutuma barusha kunoza akazi kabo.

Musabyeyezu Jeanne, Visi Perezida wa SYPELGAZ, yadutangarije ko muri ayo mahugurwa barebera hamwe imikorere ya sendika ariko by’umwihariko nk’abakozi ba EWSA, basuzuma icyo basabwa n’icyo umukoresha wabo agomba kubakorera nyuma y’uko bujuje inshingano zabo, bityo akazi kabo kakarushaho gutanga umusaruro.

Ku kintu gishya bungutse, Musabyeyezu yagize ati “Akenshi abantu bumva ko kujya muri Sendika ari uguhangana hagati y’abakozi n’abakoresha, icy’ingenzi ni uko bose buzuzanya. Abakozi mbere na mbere babanze buzuze ibyo basabwa, hanyuma babone kwaka uburenganzira bwabo. Sendika ni ubwumvikane hagati y’umukozi n’umukoresha, si uguhangana. Abakozi ntibagomba gusaba gusa ahubwo na bo bagomba kugira icyo batanga.”

Karasira Emmanuel, umukozi muri EWSA wakurikiranye ayo mahugurwa atangaza ko yungutse byinshi. Yagize ati “Twashoboye kumenya neza akamaro ko kujya muri Sendika n’uburyo wakwitwara igihe uburenganzira bwawe butubahirijwe. Abavuga ko kujya muri sendika ari uguhangana abo baribeshya, ahubwo ni uburyo bwo kugira ngo umukozi aganire n’umukoresha, buzuzanye.”

Biraboneye Africain, Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CESTRAR, watanze amahugurwa atangaza ko bahugura abakozi bibumbiye mu masendika mu rwego rwo kubasobanurira neza imikorere ya Sendika n’uko bakwitwara igihe uburenganzira bwabo butubahirijwe. Yagize ati “Igihe uburenganzira bw’umukozi butubahirijwe si ngombwa guhangana ahubwo hakoreshwa ibiganiro. Kandi na none umukozi akwiye kumenya ko hari ibyo asabwa kubanza kuzuza mbere y’uko asaba ko uburenganzira bwe bwubahirizwa.”

Abakozi ba EWSA bibumbiye muri SYPELGAZ n'Umunyamabanga Mukuru wungirije wa CESTRAR

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages