00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye kwagura ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli

Yanditswe na

Rachel Mukandayisenga

Kuya 21 March 2012 saa 01:30
Yasuwe :

Hategeka Emmanuel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda aravuga ko u Rwanda rugiye kwagura ububiko bw’ibikomoka kuri petero aho mu mwaka wa 2017 ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 150.
Hategeka avuga ko kuri ubu ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli buhari ari buto kuko bubashaka kubika litiro miliyoni 30 zonyine, nk’uko New Times ibivuga.
Ati:”Ibi bigiye gutuma twongera litiro twinjizaga mu gihugu kandi tuzajya tuyigura kugiciro cyo hasi”. (…)

Hategeka Emmanuel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda aravuga ko u Rwanda rugiye kwagura ububiko bw’ibikomoka kuri petero aho mu mwaka wa 2017 ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika litiro miliyoni 150.

Hategeka avuga ko kuri ubu ububiko bw’ibikomoka kuri peteroli buhari ari buto kuko bubashaka kubika litiro miliyoni 30 zonyine, nk’uko New Times ibivuga.

Ati:”Ibi bigiye gutuma twongera litiro twinjizaga mu gihugu kandi tuzajya tuyigura kugiciro cyo hasi”.

Akomeza avuga ko amafaranga batangaga kuri lisansi agiye kugabanuka kuko ngo ubundi bahendeshwaga no kugura litiro nkeya.

Ati:”kugira ngo ibintu bizagende neza kandi tugiye gushyiraho itegeko rizajya rigena uko ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli buzagenda “.

Mu rwego rwo kugabanya amafaranga yatangwaga kuri lisansi bagiye kuzavugana n’ibihugu biri mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba mu kugabanya igiciro cy’umusoro ku kagunguru.

Abacuruzi b’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bo bavuga ko bari bafite ubushobozi bwo kugura litiro nyinshi ariko bakagira ikibazo ku bubiko nk’uko bitangazwa y’Ikiko cy’Igihugu gishinzwe imirimo imwe nimwe ifitiye igihugu akamaro (RURA).

Hejuru ku ifoto: Emmanuel Hategeka

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages