00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ububiko bushya bw’intanga mu gihugu, igisubizo ku bahinzi n’aborozi

Yanditswe na

Faustin Nkurunziza

Kuya 9 February 2013 saa 08:44
Yasuwe :

“Ntibikiri ngobwa ko u Rwanda rwohereza kubikisha intanga z’ibimera ndetse n’iz’amatungo mu bihugu byo hanze, kuko rwiyuzurije inyubako nshya y’ububiko bw’intanga mu Karere ka Huye.”
Ibi byatangajwe na Dr. Gahakwa Daphrose Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ubwo yagiranaga inama n’abashakashatsi n’abayobozi bafite mu nshingano zabo guteza imbere ubworozi n’ubuhinzi mu gihugu, barebera hamwe uko ububiko bushya bw’intanga (…)

“Ntibikiri ngobwa ko u Rwanda rwohereza kubikisha intanga z’ibimera ndetse n’iz’amatungo mu bihugu byo hanze, kuko rwiyuzurije inyubako nshya y’ububiko bw’intanga mu Karere ka Huye.”

Ibi byatangajwe na Dr. Gahakwa Daphrose Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi (RAB), ubwo yagiranaga inama n’abashakashatsi n’abayobozi bafite mu nshingano zabo guteza imbere ubworozi n’ubuhinzi mu gihugu, barebera hamwe uko ububiko bushya bw’intanga bwarushaho guteza imbere umusaruro w’ibinyampeke n’ibinyamisongwe by’umwimerere.

Gahakwa agira ati “Ubu ntibikiri ngobwa ko twohereza kubikisha intanga Uganda no mu Bubiligi, aho twazijyanaga mbere yo kwiyubakira ubwacu.”

Avuga ko mu bizabikwamo harimo intanga z’inka z’inyambo, kubera kwanga ko zicika burundu mu gihugu, imbuto zisanzwe nk’ibigori, intoryi, inyanya ndetse n’imbuto z’insina. Avuga ko ibi bishobora kubikwa imyaka irenga 100.

Icyo bizamarira umuhinzi n’umworozi

Dr.Gahakwa avuga ko umuturage asabwa kubika neza izo mbuto kugira ngo zizifashishwe mu bushakashatsi. Ikindi ni uko umuhinzi azanjya aha RAB izo mbuto na we agahabwa amafaranga, bakazifashisha mu kuzigeragerezaho.

Agira ati “Umuhinzi bizamufasha guhinga imbuto z’umwimerere, za zindi wasangaga bavuga ngo zaracitse ntizikibaho, kuko ikigo RAB kizaba cyarazimubikiye igihe kinini na we akazibona ku buryo bworoshye.”

Inyubako nshya y’ububiko bw’intanga yubatswe mu murenge wa Rubona, Akarere ka Huye yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 700 z’u Rwanda, yatangiye kubakwa mu 2009 . Ifite ibyangombwa biyiha ubushobozi bwo kubika intanga z’amatungo, ibimera n’ibindi byose bikomoka ku buhinzi n’ubworozi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages