Abayobozi b’uturere bungirije bashinzwe ubukungu n’imibereho myiza mu turere twose tw’igihugu bakoze urugendo shuri mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gikomero, basura ubuhinzi bw’inyanya za kijyambere “Green House” n’ubworozi bw’ingurube. Urwo rugendo rugamije kureba aho abo baturage bageze mu iterambere kugira ngo babikangurire n’abo mu turere bayobora.
Hasuwe abagore 84 bagize Koperative abishyizehamwe bahuriye mu matsinda atanu, bakora ubworozi bw’ingurube bagezeho ku nguzanyo ya VUP umurenge ya miliyoni indwi z’amafaranga, bahereye ku ngurube eshanu ubu bakaba bafite izisanga 49.
Ubu bworozi bubafasha muri gahunda yo kwigira, bavuga ko banatangiye indi mishinga mu rwego rwo kwiteza imbere, irimo ubuhinzi bwa kijyambere bw’ibigori bukoreshwamo ifumbire ikomoka kuri ayo matungo, banavuga ko batangiye kwizigamira mu byo bakura muri koperative.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gikomero Kalisa Jean Sauveur, yavuze ko ibi bikorwa bikorerwa abaturage bari mu budehe icyiciro cya mbere n’ icya kabiri, ku mafaranga bahabwa 40% bakayashyira muri ibyo bikorwa by’amatsinda abafasha kwiteza imbere.
Ibi ngo bizafasha kwigira bityo n’igihe bazaba batakibona inkunga ya VUP bazabe bafite aho bigejeje kandi banakomeze kugera ku cyerekezo cy’iterambere.
Nkunda Leatitia Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe gutera inkunga imishinga y’iterambere (RLDSF), yavuze ko uru rugendo shuri rufasha abayobozi bafite imibereho myiza y’abaturage n’ubukungu mu turere twose, guhuza imbaraga no gufasha abaturage gukoresha neza inkunga z’ingoboka mu bikorwa bibafasha kwigira.
Mukarwego Muhoza Immaculee Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyamagabe, ashima abaturage bashoboye kwiteza imbere n’ibikorwa by’indashyikirwa bagezeho. Ati “koperative zacu na zo zikwiye kuzaza kwigira ku karere ka Gasabo mu rwego rwo kwiteza imbere, mu nguzanyo nto bahabwa bafite ibikorwa biramba bizabafasha kwigira.”
Abari muri koperative zasuwe, batangaje ko ugereranyije n’ibyo bagezeho, bizabaha intangiriro yo kugera ku iterambere batatse ubundi bufasha bw’amafaranga, ahubwo ko bafashwa kwiga indi mishinga bakoresha ibyo bakura mu byo bagezeho no kubona amasoko.



















TANGA IGITEKEREZO