Umuryango nyarwanda w’ivugabutumwa, African Evangelic Enterprise (AEE) watanze amafaranga y’u Rwanda angana na 14,630,000 mu kigega Agaciro, ubwo batangaga ayo mafaranga bavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza, kuko giha abenegihugu umwanya wo kubaka no gutanga umusanzu wabo.
Umunyamabanga mukuru w’umuryango AEE, Karenzi John yagize ati “Dushima Leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage kudatega amaboko ibihugu by’amahanga, ahubwo idushishikariza ko kwigira ari yo nzira yo kwiyubaka.”
Karenzi yongeyeho ati “Umuryango Nyafurika w’Ivugabutumwa tunejejwe no kubona duhabwa amahirwe yo kwiyubakira igihugu cyacu.”
Karenzi yavuze ko abakozi ba AEE bose hamwe batanze amafaranga y’u Rwanda agera kuri 20,000,000; ariko bamwe bakaba baratangiye mu turere bakoreramo. Yashimiye abakozi ba AEE maze abasaba ko iyi ntambwe yo kubaka igihugu yazakomeza. Ati “Ibi dukoze bye kuba ari ibyo gusoza ahubwo reka ribe itangiriro rikomeza n’indi myaka.”
Ronald Nkusi intumwa ya Minisiteyi y’imari n’igenamigambi, ari na we wakiriye sheki yashimiye abakozi ba AEE n’abayobozi avuga ko iki gikorwa kigaragaza icyizere cyo kwiteza imbere.
Nkusi yagize ati “Ntabwo tureba ingano cyangwa ngo turebe abakoze igikorwa, ahubwo ibi biduha icyizere ko Abanyarwanda bose bashishikariye kwiteza imbere, ari na yo nzira yo kuva mu bwiza u Rwanda rujya mu bundi.”
Nkusi yashimiye izindi nzego zose zatanze umusanzu mu kigega Agaciro, maze asobanura ko Leta ifite intego yo kongera ubukungu kugera kuri 11,5% binyuze muri gahunda ya kabiri y’imbaturabungu (EDPRS 2).
Umuryango AEE watangiye gukorera mu Rwanda mu 1984, ubu ukorera mu turere 18, ufite abakozi bagera kuri 162. Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ivuga ko mu kigega Agaciro hamaze kugeramo amafaranga y’u Rwanda arenga 26,000,000,000.



















TANGA IGITEKEREZO