00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Zigama CSS iteganya kuguriza abanyamuryango miliyari 61 mu 2013

Yanditswe na

Olivier Rubibi

Kuya 7 November 2012 saa 09:44
Yasuwe :

Koperative yo kubitsa no kuguriza “Zigama CSS” irateganya kuva ku nguzanyo ya miliyari zisaga 61 yagurije abanyamuryango bayo kugera mu mpera z’Ukwakira 2012 ikagera kuri miliyari 69 mu mwaka utaha.
Izamuka ry’inguzanyo Zigama CSS yahaga abanyamuryango bayo, ni kimwe mu byigiwe mu nama ngarukamwaka y’inteko rusange ya Zigama CSS yateranye ku wa 6 Ugushyingo 2012, igamije kurebera hamwe uko Zigama CSS izakora umwaka wa 2013.
Nk’uko Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr. (…)

Koperative yo kubitsa no kuguriza “Zigama CSS” irateganya kuva ku nguzanyo ya miliyari zisaga 61 yagurije abanyamuryango bayo kugera mu mpera z’Ukwakira 2012 ikagera kuri miliyari 69 mu mwaka utaha.

Izamuka ry’inguzanyo Zigama CSS yahaga abanyamuryango bayo, ni kimwe mu byigiwe mu nama ngarukamwaka y’inteko rusange ya Zigama CSS yateranye ku wa 6 Ugushyingo 2012, igamije kurebera hamwe uko Zigama CSS izakora umwaka wa 2013.

Nk’uko Perezida w’inama y’ubutegetsi ya Zigama CSS, Dr. Ndahiro James, yabitangarije Abanyamakuru, yavuze ko iyo nama iteganywa n’itegeko Zigama CSS igenderaho.

Ndahiro yavuze ko mu byo iyi nama yari igamije harimo kureba aho Zigama CSS izakura umutungo izaha abanyamuryango, uburyo uzabungwabungwa n’ibizawukomokaho, bakereka abanyamuryango ingamba n’intego Zigama yihaye mu gushyira imbere inyungu z’umunyamuryango.

Bamwe mu banyamuryango ba Zigama CSS bitabiriye inama

Uyu mwaka wa 2012, Zigama CSS itangaza ko yinjije amafaranga y’u Rwanda agera kuri 12,545,000,000; ayakoreshejwe ni 7,236,000,000; inguzanyo zatanzwe kugera mu mpera z’Ukwakira 2012 ni Miliyari 61 bikaba biteganyijwe ko umwaka utaha inguzanyo zizatangwa zingana na Miliyari 69 z’amafaranga y’u Rwanda.

Dr. Ndahiro James yavuze ko Koperative Zigama CSS ishishikajwe no guteza imbere umunyamuryango bitandukanye n’andi makoperative aba agamije inyungu.

Imwe mu myanzuro Zigama CSS yafashe harimo kwizirika umukanda hakagabanywa ibisohoka hakibandwa ku kongera umutungo.

Dr. Ndahiro yasobanuye ko ubu bashishikajwe no gusobanurira abanyamuryango ba Zigama CSS ubwiza bwa Koperative yabo, n’ibikorwa byabo bakaba bagiye kubyongera.

Ubu Zigama CSS irateganya gushyirwaho ATM kugira ngo hagabanywe ingendo zakorwaga n’abanyamuryango ba Zigama CSS.

Dr. Ndahiro asobanura ku bijyanye n’ingwate, yavuze ko ahantu hose ingwate iba ikenewe ariko Zigama CSS atari cyo irambirijeho. Ati “Dushishikajwe no guteza imbere abanyamuryango bacu. ”

Ubusanzwe abanyamuryango ba Zigama CSS ni Abasirikare bose b’igihugu (RDF), Abapolisi n’Abacungagereza.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages