Kuwa Kabiri, Tariki ya 30 Ukwakira 2012, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yisobanuye ku micungire y’imari n’umutungo bya Leta y’Umwaka wa 2010/2011 imbere ya Komisiyo ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda (PAC).
Nyuma yo kugaragarizwa amakosa yagaragajwe muri raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta, abayobozi bashinzwe imirimo muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda bari kumwe n’Umunyamabanga uhoraho muri iyo Minisiteri, Hategeka Emmanuel, batanze ibisobanuro kuri ayo makosa agaragara muri Raporo ku ikoreshwa ry’amafaranga ya Leta.
Aha Abari bahagarariye MINICOM batangiye bisobanura ku kibazo cy’amafaranga angana na miliyoni 31,578,975 Rwf agaragara muri iyi raporo ko yashyizwe ku murongo w’ingengo y’imari (Ligne budgetaire) utari wo, basobanura ko amakosa nk’aya azwi ku izina rya “Posting Errors” adasobanura ko habayeho inyerezwa ry’umutungo wa Leta.
Abayobozi ba MINICOM batanze urugero aho ushinzwe ibaruramari ashobora kwandika amafaranga yo gusana (maintenance) ku murongo w’ibikoresho biramba (fixed assets) mu mwanya wo kuyandika kuri ligne ya serivise zaguzwe. Bakemeza ko aya makosa yaje gukosorwa.
Ku bijyanye n’ikinyuranyo cy’imishahara kingana na 11,115,747, kigaragara muri iyi raporo, Umuyobozi w’Imari muri MINICOM, Gatare African, yasobanuye ko iki kinyuranyo gituruka ku bakozi bakoreraga kuri contract (code 62). Iyo ubiteranyije byose (payroll lists) nta kinyuranyo kigaragaramo.
Ikindi kibazo cyagaragajwe n’Umugenzuzi w’Imari ya Leta kijyanye n’amavuta angana na litiro 1,027,722 yakuwe mu nyandiko zisanzwe na MINICOM ariko itarabiherewe uburenganzira na MINECOFIN. Abari bahagarariye MINICOM bagaragaje ko aya mavuta avugwa ari igihombo cya mbere ya 1999 hakiri PetroRwanda, ariko icyo gihombo kikaba kitarigeze gihanagurwa mu nyandiko zibitswe na MINICOM.
Abakozi bari muri Minisiteri muri iki gihe nta n’umwe wari uhari mu gihe iki gihombo cyagaragaraga PetroRwanda yegurirwa abikorera ku giti cyabo. Cyakora inzego zibishinzwe harimo MINECOFIN, MINICOM na RRA bashyizeho itsinda ryasesenguye iki gihombo mu 2010 raporo yavuyemo ikaba ari yo yashingiweho kugira ngo icyo gihombo gihanagurwe mu bitabo bya Minisiteri nyuma y’iki gihe kinini.
Aha Umugenzuzi w’Imari ya Leta yasabye ko mbere y’uko ayo mavuta ahanagurwa mu nyandiko, MINECOFIN igomba kubitangira uburenganzira mu nyandiko.
Icyakozwe rero n’uko MINICOM yamaze kwandikira MINECOFIN kugira ngo itange ubwo burenganzira bwasabwe n’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta.
Abadepite basabye ko amakosa yakozwe yakosorwa, kandi aho ari ngombwa abakozi bagaragaweho amakosa bahabwa ibihano bijyanye na yo makosa, kabone ni yo byaba ibihano byo mu rwego rw’akazi.



















TANGA IGITEKEREZO