Mu Karere ka Rusizi ku bufatanye n’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB n’umuryango Botar wo mu gihugu cya Ireland, bagiye kubakira amakopetarive y’ubworozi bw’inka, uruganda ruzajya rutunganya umusaruro w’amata aboneka mu turere twa Rusizi na Nyamasheke, bityo kuri uyu uyu wa gatatu, tariki ya 21 Ugushyingo, hasuwe ikibanza kizashyirwamo iyo nyubako mu murenge wa Giheke.
Uruganda rugiye kubakwa mu murenge wa Giheke ruzafasha amakoperative y’ubworozi bw’inka kubona aho bazajya bagurishiriza umusaruro wabo dore ko mu karere ka Rusizi honyine haboneka litiro zisaga 19,000 ku munsi aya mata yose akaba agurishwa mu buryo budatunganyije.
Ushinzwe ubworozi mu karere ka Rusizi, Niyonsaba Oscar atangaza ko uru ruganda ruzaba rufitiye akamaro n’inyungu nini abatuye muri aka karere kuko hari inka nyishi kandi zitanga umukamo uhagije.
Umukozi mu kigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, Dr Nshimiyimana Alphonse uhagarariye ishami ry’ibikomoka ku matungo atangaza ko uruhare rwa RAB ngo ari ukuzafasha aborozi gutanga umusaruro ufite agaciro kandi ukbateza imbere.
Aha ariko hakaba hari impungenge ko hirya no hino mu gihugu hagiye hubakwa amakusanyirizo ariko nyuma y’igihe gito ugasanga yaragiye afunga imiryango kubera kubura amata cyangwa umukamo uhagije.
Ntawabura kandi kwibaza niba n’uru ruganda rutazahura n’icyo kibazo, bityo ushinzwe ubworozi mu karere ka Rusizi, Niyonsaba Oscar, akaba yadusubije ko bazakora uko bashoboye kugira ngo ruzabashe kuba igisubizo ku borozi.
Kugeza ubu mu karere ka Rusizi habarurwa inka zisaga 22.000 zitanga umukamo, muri zo 5186 zikaba zaratanzwe n’umuryango Botar wo gihugu cya Irland akaba ari na yo mpamvu nyamukuru y’umuryango watanze inkunga yo kuzubaka uru uruganda, na ho imirimo yo kurwubaka biteganyijweko izatangira mu ntangiriro z’umwaka utaha.



















TANGA IGITEKEREZO