Bamwe mu bacururiza mu isoko ry’i Masaka riherereye mu murenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro batangaza ko batishimira inyubako z’iryo soko zishaje cyane ku buryo iyo imvura iguye biba ngombwa ko bamwe muri bo bahagarika akazi.
Ugeze ku iryo soko ry’i Masaka riri hafi y’Umurenge, abona rigizwe ahanini n’utuzu twinshi ducucitse twubakishije imbaho n’amahema, kandi dushaje ku buryo iyo imvura iguye cyangwa izuba ryinshi rivuye, abaricururizamo badacuruza neza uko bikwiye.
Nk’uko bamwe mu bacuruzi babitangarije IGIHE, kuba isoko rifite inyubako zishaje biri mu bituma akazi kabo kagenda nabi, bagasaba ko ryakubakwa.
Bizimana Jean Damascene, umwe mu bacururiza muri iri soko Masaka agira ati “tugize amahirwe iri soko ryacu bakaritwubakira byadushimisha kurushaho kuko nta wanze gukorera ahantu heza, hafite isuku kuko biri mu byatuma umubare w’abakiriya wiyongera, kuko abakiriya baba bishakira guhahira ahantu hubatse neza kandi batuye hafi y’iri soko.”
Bizimana asaba ubuyobozi bubishinzwe gukora iyo bwabaga, bugashaka uburyo iryo soko ryakubakwa, naryo rikaba isoko rya kijyambere, kuko aribwo nabo nk’abaricururizamo bakora umwuga wabo neza bakiteza imbere.
N’ubwo ariko abacuruzi bo babona ko isoko ryakubakwa, Paul Jules Ndamage, umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro, yasobanuye ko umwaka utaha Akarere gafite gahunda yo kuhubaka amaduka manini meza, ko i Masaka ahacururizwa hatateganyirijwe kubakwa isoko.
Ndamage yakomeje agira ati” twujuje isoko rya kijyambere mu Murenge wa Masaka bityo ntabwo twakubaka irindi soko kandi bisa nk’aho byegeranye”.



















TANGA IGITEKEREZO