Abacuruzi badakoresha utumashini twabugenewe dutanga inyemezabuguzi (Electronic Billing Machine) kandi baraduhawe, bahagurukiwe n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, aho abacuruzi bamwe badakoresha utwo tumashini bafungiwe.
Bamwe mu bacuruzi batangaza ko batazi kuzikoresha abandi ngo ntabwo bazishaka.
Kuva mu kwezi kwa Gashyantare, abacuruzi banditse ku musoro ku nyongera gaciro bose basabwa n’itegeko rigena uwo musoro kujya bifashisha utumashini tuzatangirwa ubuntu zabugenewe mu gutanga inyongeragaciro, igihe cyose bagurishije. Ibi bibafasha gukora neza ibaruramari kandi utumashini tukerekana umusoro ugomba gutangwa.
Bumbakare Pierre Celestin Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu gihugu, mu kigo cy’Igihugu cy’imisoro n’amahoro, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yagize ati "Turiya tumashini Leta yadutanzeho hafi 500,000 by’amadolari ya Amerika. Igiteganijwe ni ugufasha abacuruzi kugira ngo bashobore kujya batanga inyemezabuguzi no kugabanya abanyereza umusoro. Tuzakomeza gukurikirana abatadukoresha kugira ngo bahanwe bikurikije amategeko."
Yongeyeho ko abo bacuruzi bahawe amahugurwa ahagije yo gukoresha utwo tumashini ku buryo ugize izindi mbogamizi zatuma atagakoresha, yakongera akabaza ikigo cy’imisoro n’Amahoro. Ngo kandi bakaba bazakomeza kugenzura abacuruzi niba badukoresha.
Sultan Ahmed ukorera mu mujyi wa Kigali, agira ati “Izi mashini ntabwo ziruhije kuziga, ni nziza zizadufasha mu kazi. Abo bazitinya ni abantu badasora."
Umucuruzi utarashatse kwivuga izina asobanura impamvu adakoresha ako kamashini, ati “kubera ko ntasobanukiwe ibyako, ntabwo mbasha kugakoresha kandi bituma ntihuta mu kazi. Ku byerekeye umusoro nishyura uko biteganyijwe.”
Usibye ngo kuba wafungirwa aho ukorera mu gihe unyuranije n’itegeko rishyiraho ikoreshwa ry’utu tumashini, kutagakoresha cyangwa kugakoresha nabi nkana, umucuruzi yagombye gutanga kuva kuri miliyoni ebyiri kugera kuri ebyiri n’igice z’ihazabu.
Ku wa 2 Mata, Ikigo cy’imisoro n’amahoro kikaba cyarafungiye abacuruzi batandatu bakorera mu mujyi wa Kigali. hakaba hamaze gutangwa utumashini tugera kuri 450,mu bacuruzi 7000 bo mu mujyi wa Kigali,banditse ku musoro ku nyongera gaciro, abatadufite bakazaduhabwa ngo mu minsi iri imbere.



















TANGA IGITEKEREZO