00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagize ihuriro ry’abanyamabanki bishimiye ibyo bagezeho

Yanditswe na

Noël Turikumwe

Kuya 13 December 2012 saa 07:50
Yasuwe :

Ihuriro ry’Abakora ibijyanye n’amabanki (RBA) na Banki Nkuru y’u Rwanda bishimiye ibyo urwego rw’amabanki rwagezeho mu myaka ishize, batangaza ko hari byinshi bateganya gukora mu myaka iri imbere.
Kayonga Jack ukuriye RBA, yatangaje ko bafite umugambi wo gukomeza kwegera abakiriya n’abandi bafatanyabikorwa.
Yanavuze ko iri huriro ryihaye intego yo guhugura abakora mu mabanki baba abasanzwe bakora n’abashyashya, mu rwego rwo kongerera ubunyamwuga (professionalism) abakora mu ma banki. (…)

Ihuriro ry’Abakora ibijyanye n’amabanki (RBA) na Banki Nkuru y’u Rwanda bishimiye ibyo urwego rw’amabanki rwagezeho mu myaka ishize, batangaza ko hari byinshi bateganya gukora mu myaka iri imbere.

Kayonga Jack ukuriye RBA, yatangaje ko bafite umugambi wo gukomeza kwegera abakiriya n’abandi bafatanyabikorwa.

Yanavuze ko iri huriro ryihaye intego yo guhugura abakora mu mabanki baba abasanzwe bakora n’abashyashya, mu rwego rwo kongerera ubunyamwuga (professionalism) abakora mu ma banki.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda Ambasaderi Gatete Claver, yashimye ibyo amabanki yagezeho avuga ko byose bituruka mu bufatanye hagati ya BNR n’ihuriro ry’abanyamabanki. Yatangaje ko banki zabashije gutanga inguzanyo zisaga izatanzwe mu mwaka ushize, mu mezi icyenda ya mbere muri uyu mwaka dusoza wa 2012.

Ambasaderi Gatete Claver, yemeza ko ubufatanye bwa Banki Nkuru y’u Rwanda n’Ihuriro ry’Abanyamabanki ari bwo bwatumye babasha gukomeza urwego rw’amabanki nk’uko rumeze kuri ubu.

Ihuriro ry’abanyamabanki, rishinzwe kurengera abanyamabanki, guteza imbere ubunyamwuga, guteza imbere imikorere, kurushanwa no guteza imbere uburezi n’ubumenyi mu by’amabanki.

Iri huriro rigizwe na BK, KCB, EQUITY BANK, BPR, UOB, ECOBANK, FINA BANK, ACCESS BANK, COGEBANQUE, BCR, BRD, ZIGAMA CSS na AGASEKE-BANK.

Ibi birori byo gusoza umwaka mu ihuriro ry’abanyamabanki byizihijwe tariki ya 7 Ukuboza, bikaba byari byitabiriwe n’abakuru b’amabanki agize iri huriro, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi John Rwangombwa, Minisitiri w’Ubutabera Tharcisse Karugarama na Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda n’abandi bashyitsi batandukanye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages