00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakoresha telefone zigendanwa mu Rwanda bageze kuri miliyoni 4,62

Yanditswe na

Kagenza C.

Kuya 27 June 2012 saa 08:52
Yasuwe :

Mu kwezi kwa Gicurasi gusa, abakoresha telefone zigendanwa biyongereyeho 2,4%, bityo kuri ubu bakaba bagera kuri 4,619,429 nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA.
Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa RURA, mu kwezi kwa Mata uyu mwaka abafite ifatabuguzi rya telefone zigendanwa bageraga kuri miliyoni 4.453.711 muri Mata, nyuma y’ukwezi kumwe muri Gicurasi bagera kuri 4.508.666, none ubu bageze kuri 4.619.429, uyu mubare ukaba (…)

Mu kwezi kwa Gicurasi gusa, abakoresha telefone zigendanwa biyongereyeho 2,4%, bityo kuri ubu bakaba bagera kuri 4,619,429 nk’uko byashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA.

Nk’uko bigaragara ku rubuga rwa internet rwa RURA, mu kwezi kwa Mata uyu mwaka abafite ifatabuguzi rya telefone zigendanwa bageraga kuri miliyoni 4.453.711 muri Mata, nyuma y’ukwezi kumwe muri Gicurasi bagera kuri 4.508.666, none ubu bageze kuri 4.619.429, uyu mubare ukaba ungana na 43% by’abatuye u Rwanda.

Kuri ubu mu Rwanda hakoreshwa imiyoboro itatu y’itumanaho rya telefone zigendanwa itangwa na sosiyete MTN Rwanda, Tigo Rwanda na Barthi Aitel.

MTN iracyaza ku isonga mu kugira abafatabuguzi benshi, aho ifite abagera kuri 2,987,213, Tigo ifite abagera kuri 1,576,816, naho Airtel imaze hafi amezi atatu itangije ibikorwa byayo mu gihugu ifite abafatabuguzi bagera ku 55,400.

Hagati y’ukwezi kwa Mata na Gicurasi, MTN Rwanda yungutse abakiliya bagera ku 34,951, mukeba wayo Tigo yunguka abakiliya bshya bagera kuri 20,412 nk’uko bigaragazwa n’iyo mibare yashyizwe ahagaragara na RURA.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages