Mu cyumweru gishize, Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa Jacques Kabale akaba anahagarariye u Rwanda mu Butaliyani aherekejwe na Dr Luciano Longo uhagarariye inyungu z’u Rwanda i Torino, yabonanye n’abashoramari bo muri uwo mujyi hagamijwe kubereka amahirwe agaragara mu gushora imari mu Rwanda.
Nk;uko tubikesha Ambasade y’u Rwanda mu Bufaransa, uwo mubonano wabereye mu cyumba cy’ishami ry’ubumenyi rya Kaminuza ya Torino wari uri mu rwego rw’ibiganiro Ambasaderi Kabale yifuzaga kugirana n’abashoramari bo mu mijyi ya Torino, Milan na Roma, ukaba waritabiriwe n’abashoramari barenga 60.
Ambasaderi Kabale yavuze mu mirongo migari ku rubuga rw’ishoramari mu Rwanda, anabwira abo bashoramari inzego zibonekamo amahirwe kurusha izindi.
Mu bibazo babajije, abo bashoramari b’Abataliyani bagaragaje ko bifuza kumenya u Rwanda no kuhagira ibikorwa by’ubucuruzi. Ku ikubitiro, intumwa za mbere zizaba ziyobowe na Giancarlo Puddu uyobora isosiyete Maket Nexus zashinzwe kuziga ku isoko ry’u Rwanda mu nyungu z’inganda nto n’iziciriritse zo mu Butaliyani, bikaba biteganyijwe ko iryo tsinda rizasura u Rwanda muri uyu mwaka.
Uretse ibyo biganiro n’abashoramari kandi, Ambasaderi Kabale yaganiriye n’umuyobozi wa Kaminuza ya SAA, aho basezeranye ubufatanye hagati ya za kaminuza z’ibihugu byombi ; abanyeshuri 12 b’Abataliyani bashobora kuzagirira uruzinduko rw’amasomo mu Rwanda, mu gihe abanyeshuri b’Abanyarwanda bazajya bahabwa amahirwe yo kwiga no gukorera ubushakashatsi mu Butaliyani.
Ambasaderi Kabale yasoje uruzinduko rwe i Torino asura uruganda Torneria Serra rukora ibikoresho byo mu modoka.


















TANGA IGITEKEREZO