Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) ku bufatanye n’Urugaga rw’abikorera (PSF), i Kigali ku itariki 12 Ukwakira 2012 batangije ku mugaragaro urwego bahuriyemo ruzajya rusuzuma rukanakemura ibibazo bibangamira iterambere ry’ubucuruzi mu Rwanda.
Urwo rwego rushya rwashyizweho rwitwa “Public Private Dialogue”(PPD) ni urubuga rwo kunguraniramo ibitekerezo hagati ya PSF na RDB mu terambere ry’ubucuruzi n’inozwa rya za serivisi.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Kanimba François, wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango, yavuze ko yishimiye iki gikorwa kuba kigezweho kuko ngo byagiye bitekerezwaho kuva kera ariko ntibishoboke. Yongere ye ho ko hari n’izindi nzego zagiyeho zikananirwa ariko ko afitiye icyizere urwego rushya.
Akamanzi Clare umuyobozi wa RDB, atangaza ko ibibazo abikorera bahuraga nabyo bigatuma rimwe na rimwe bafunga imiryango bizajya byigirwa muri PPD.
Faustin Mbundu,Umuyobozi w’Urugaga rw’abikorera (PSF), yashije abikorera kugirira icyizere Ubunyamabanga nshingwa bikorwa bwa PPD no gukorana na bwo.
Uru rwego rufite intego nkuru enye zo kwihutisha impinduka mu bigo by’ubucuruzi, kurema icyizere mu bafatanyabikorwa, kugabanya inzitizi ku bikorera no korohereza abikorera gutera imbere.
Mu bihugu byinshi inzego nk’izi zashyizwe ho kandi zitanga umusaruro mwiza nko muri Singapuru, ibirwa bya Morise,Malawi n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO