Ihuriro ry’Abacuruzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EACC) baba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ryateguye muri uyu mwaka wa 2012 inama y’iminsi itatu ku bucuruzi, izabera i Dallas muri Texas.
Nk’uko tubikesha Umuyobozi wungirije muri Komite, Frank Kanobana, uyu mwaka inama iziga uburyo iterambere ry’ubukungu mu muryango ryazamurwa haba ku ruhande rw’Umuryango w’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba(EAC) no ku kubagize iryo ihuriro rikorera muri Amerika.
Nk’uko Kanobana abitangaza, inama yanateguriwe kwigira hamwe uburyo bwo guhuza imbaraga mu gushora imari muri Afurika.
Iyi nama izitabirwa n’abayobozi bo mu nzego zo hejuru za Guverinoma z’ibihgu bigize Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba. Abambasaderi bo muri Kenya, u Rwanda, u Burundi, Uganda, Tanzaniya bazaba bayirimo.
U Rwanda muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika ruzaba ruhagarariwe n’Ambasaderi James Kimonyo.
Usibye abo bayobozi n’abacuruzi baturuka muri EAC, izanitabirwamo n’abayobozi bo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na bimwe mu bigo by’ubucuruzi.
Inama izatangira ku itariki ya 11 kugera ku ya 13 Ukwakira 2012, bitewe n’itandukaniro ry’ibiciro ku bazitabira iyi nama bazishyura, bizaba bikubiyemo kwitabira inama, imurikagurisha, icyo kunywa no kurya bizihiza ibirori, abifuza kuyitabira basabwa kwiyadikisha.
Ihuriro ritangaza ko n’ubwo bitarashyirwa ku mugaragaro, u Rwanda na Tanzaniya nibyo bigaragara nk’ibihugu bitanga serivisi zinoze ku bashoramari b’ubucuruzi bihugu bigize EAC.
Ihuriro ry’Ubucuruzi muri Afurika y’Iburasirazuba rigamije guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika na EAC igizwe n’abaturage baba muri Amerika barenga ibihumbi ijana.



















TANGA IGITEKEREZO