00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

50% by’ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda mu 2013 byanyuze muri Tanzania

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 2 September 2014 saa 01:07
Yasuwe :

Umwaka ushize, 50% by’ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda biciye mu Muhora wo hagati hifashishijwe icyambu cya Dar es Salaam.
Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi yabitangarije mu nama iherutse guhuriramo abakoresha Umuhora wo hagati( ibihugu bikoresha icyambu cya Dar es Salaam) yateraniye i Kigali mu kwezi gushize.
Nzahabwanimana yagize ati“Mu 2013, hafi 50% by’ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda byanyujijwe mu muhora wo hagati bikaba bigaragaza akamaro uyu muhora (…)

Umwaka ushize, 50% by’ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda biciye mu Muhora wo hagati hifashishijwe icyambu cya Dar es Salaam.

Alexis Nzahabwanimana, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi yabitangarije mu nama iherutse guhuriramo abakoresha Umuhora wo hagati( ibihugu bikoresha icyambu cya Dar es Salaam) yateraniye i Kigali mu kwezi gushize.

Nzahabwanimana yagize ati“Mu 2013, hafi 50% by’ibicuruzwa byinjiye mu Rwanda byanyujijwe mu muhora wo hagati bikaba bigaragaza akamaro uyu muhora ufitiye u Rwanda.”

Yavuze ko Umuhora wo hagati ufitiye akamaro kanini u Rwanda ku bucuruzi mpuzamahanga ndetse ukaba na hafi ugereranyije n’Umuhora wa ruguru nk’uko tubikesha Ikinyamakuru Business Week.

Iyi nama yahuriyemo Abaminisitiri n’abandi bafite aho bahurira n’ubwikorezi bo mu bihugu by’u Rwanda, Burundi, Tanzania, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Nzahabwanimana yashimiye Tanzania kuba yarubatse imihanda n’ibiraro biyihuza n’u Rwanda hagamijwe koroshya ubuhahirane.

U Rwanda, u Burundi na Tanzania biri gusuzumira hamwe umushinga wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzava Isaka-Kigali-Keza-Musongati ugahura n’icyambu cya Dar-es-salaam.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages