Kugeza ubu haracyari umubare munini w’abacuruzi badakozwa ubu buryo bwo gukoresha EBM, hakaba hari n’ababukoresha nabi.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Bizimana Ruganintwali Pascal, ryerekana urutonde rugarararaho abacuruzi n’ibihano kuri buri wese kubera kudakoresha neza EBM mu bucuruzi bwabo.
Urutonde rwatangajwe ku wa 27 Gicurasi 2022, ruriho abacuruzi 38 batubahirije inshingano zo gukoresha EBM ndetse n’abacuruzi 12 bakoze amakosa yo gutubya umusoro.
Muri aba bacuruzi 38 batakoresheje inyemezabuguzi ya EBM, 17 muri bo bahanishijwe amande yikubye kabiri, babiri bahanishwa amande yikubye kane, 12 bahanishwa amande yikubye inshuro 10 naho barindwi bahanishwa amande yikubye inshuro 20 by’umusoro wose wari wanyerejwe.
Uwaciwe amande ari hejuru ni sosiyete yaciwe 9,5 Frw nyuma yo gukuba inshuro 20 umusoro wari wanyerejwe, bivuze ko yari yanyereje ibihumbi 953.389 Frw.
Ku ruhande rw’abatubije umusoro bagatanga inyemezabuguzi zidahwanye n’ibyo abaguzi bakuye mu iduka, harimo batatu bahanishijwe amande y’ubwikube kabiri ku musoro wari wanyerejwe, babiri bahanishwa ayikubye kane, batanu bahanishwa amande yikubye inshuro 10 n’abandi babiri bahanishwa ayikubye inshuro 20.
Muri aba batubije umusoro, iduka ni ryo ryaciwe amande ari hejuru angana n’ibihumbi 82.372Frw yikubye inshuro 20 bingana na miliyoni 1,6 Frw.
Muri rusange aba bacuruzi bagaragazwa na RRA baciwe amande asaga miliyoni 28 Frw.
RRA igaragaza ko gushyira ahagaragara urutonde rw’abacuruzi badakoresha neza EBM bigamije gukangurira abandi batazikoresha kurushaho kubyitabira cyane ko umucuruzi utayikoresha ahanwa hakurikijwe ibyo itegeko riteganya.
Mu 2019, hasohotse itegeko rigena ko n’abantu batabaruye muri TVA batangira gukoresha EBM mu bikorwa byabo bya buri munsi.
RRA kandi yakanguriye abaguzi bose gusaba inyemezabuguzi ya EBM aho baguze hose n’icyo baguze ndetse bakibuka no kugenzura ko amafaranga bishyuye ahuye n’ayanditse ku nyemezabwishyu ya EBM bahawe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!