00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi biteze kungukira ku ngengo y’imari ya Leta ya 2017/18 yiyongereye

Yanditswe na Uwishyaka Jean Louis
Kuya 9 June 2017 saa 06:37
Yasuwe :

Abacuruzi batandukanye bavuze ko banyuzwe n’uko ingengo y’imari y’umwaka wa 2017/18 yongerewe ndetse ikazibanda cyane mu bikorwa bakunda kwifashisha mu bucuruzi bwabo, bagahamya ko ibyo bizatuma ibyo bakora bitera imbere.

Ibi babitangarije mu biganiro byabahuje n’inzego zinyuranye kuri uyu wa Gatanu, tariki 9 Kamena 2017, bigamije kubagaragariza imiterere y’ingengo y’imari n’ibikorwa izifashishwamo.

Muri ibi biganiro, Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagaragarije abacurizi banyuranye ko ingengo y’Imari y’uyu mwaka izibanda cyane ku kongera ibikorwaremezo no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda) hagamijwe kongera ingano y’ibyoherezwa mu mahanga. Babwiwe kandi ko hari ibicuruzwa binyuranye byasonewe imisoro hagamijwe kugera kuri izo ntego.

Ingengo y’imari yageneye urwego rwo gutwara abantu n’ibintu miliyari 248.5 z’amafaranga y’u Rwanda azakoreshwa mu bikorwa birimo kubaka ikibuga cy’indege cya Bugesera, kwagura icya Kigali n’icya Kamembe no kwagura ingendo za RwandAir hirya no hino ku isi, gusana no kwagura imihanda itandukanye ifasha ubuhahirane mu gihugu ndetse no hanze no kunoza uburyo rusange bwo gutwara abantu cyane mu Mujyi wa Kigali.

Iyi ngengo y’imari kandi ntiyarengeje amaso ibikorwa bigamije koroshya ishiramari n’ubuhahirane n’amahanga, ibikorwa cyane biganwa n’abakora ibikorwa by’ubucuruzi by’umwihariko abambukiranya imipaka. Leta yagennye amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyari 414.9, angana na 20% by’Ingengo y’Imari yose ya 2017/18, azafasha mu ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga inyuranye yiganjemo iyo kubaka no gusana ibikorwaremezo nk’imihanda, gukwirakwiza amashanyarazi, ibikorwa by’ubukerarugendo, umushinga wo guteza imbere inganda ziciriritse zitunganya ibikoresho by’inganda (Manufacturing Growth project) n’ibindi.

Abacuruzi bavuga ko bakurikije ibyo bagaragarijwe ingengo y’imari izibandaho, babona bizabafasha gukora ubucuruzi bwabo neza kandi mu buryo buboroheye.

Umuyobozi wa kompanyi y’ubucuruzi y’ibikoresho by’ubwubatsi ’Genesis Gilgal Group’, Ngarambe James, yagize ati “Nishimye kuko iterambere ry’igihugu cyacu rishingiye ku bikorwaremezo n’ibindi bishamikiye kuri ibyo ariko iyo ubonye iterambere muri rusange cyane mu mujyi, byose biterwa n’ibikorwaremezo; ni ukuvuga ko iyo bimeze neza, imiturire, ubwikorezi n’ibindi biba bimeze neza. Kuri twebwe nk’abacuruzi biradufasha.”

Yakomeje agira ati “Ibibazo bigeye gukemuka kuko niba ahantu abaturage batashoboraga kugera kuko imihanda itari ihari ubungubu ikaba igiye kuhagera, mu bwikorezi niba amafaranga yazamukaga noneho tukaba dufite imihanda ahantu hatandukanye, ibiciro by’ubwikorezi bizagenda bigabanyuka; niba hari ahantu hatagerwaga ariko abacuruzi bakaba bagiye kuhagera, kugera ahantu hatandukanye, haraba hari inyungu mu rwego rw’ubucuruzi.”

Umuyobozi mukuru w’Urugaga rw’Abikorera (PSF), Ruzibiza Stephen, yashimangiye ko kuba ingengo y’imari izibanda ku bikorwaremezo ari ingenzi bitewe n’uko ari byo bizamura ishoramari rishyirwa mu biteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Mu rwego rwo kugera ku ntego yo kwimakaza ibikorwaremezo mu Rwanda, leta yagabanyije ndetse inasonera imisoro bimwe mu bicuruzwa nk’aho imashini zikora imihanda zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% aho kuba 10%.

Imodoka z’ubwikorezi zitwara hagati ya toni eshanu na toni 20, zizajya zisoreshwa ku 10% aho kuba 20%. Ni mu gihe imodoka z’ubwikorezi zikorera hejuru toni 20, zizajya zisoreshwa ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.

Ingano zitonoye na zo ni kimwe mu byagabanyirijwe umusoro ku gipimo cya 0% aho kuba 35% kuko zikoreshwa mu nganda; imashini zo mu nganda zikora imyenda n’izitunganya impu zo zizajya zisora ku gipimo cya 0% aho kuba 25%.

Abayobozi batandukanye batanze ibiganiro ku buryo igihugu cyatera imbere
Komiseri mukuru wa RRA, Richard Tusabe
Umuyobozi wa PSF, Ruzibiza Stephen, yavuze ko kuba ingengo y’imari izibanda ku bikorwaremezo ari ingenzi ku ishoramari
Abakora ibikorwa bitandukanye bashimye ko ingengo y'imari yongerewe ndetse ikibanda ku bikorwa bibafasha mu murimo yabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages