00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abacuruzi bo muri Kenya bazajya bagisha inama Perezida Kagame ku buryo buhoraho

Yanditswe na

Herve Ugirumukunda

Kuya 23 February 2015 saa 10:39
Yasuwe :

Abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bo muri Kenya bagiye gutangira gahunda yo kugirana inama na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame bakaganira kuri gahunda zateza imbere ubucuruzi bwo mu karere.

Ubwo Perezida Kagame yahuraga n’urugaga rw’Abacuruzi n’Abanyenganda bo muri Kenya ku wa gatanu ku ya 20 Gashyantare, bamusabye ko bashyiraho inama zihoraho akabasangiza ku bunararibonye bwe arabibemerera.

Ati “Mbemereye icyifuzo cyanyu cy’uko twagira inama zihoraho, ni ingirakamaro muri iki gihe ibihugu bishaka kwibumbira mu muryango wa Afurika yUburasirazuba”

Perezida Kagame agira inama abacuruzi bo muri Kenya

Perezida Kagame ntiyigeze avuga ku nshuro izo nama zajya ziba mu mwaka, nubwo ababimusabye bashakaga ko zajya ziba kabiri mu mwaka nk’izo Perezida Uhuru agirana n’urwego rw’abikorera muri icyo gihugu.

Benshi mu bacuruzi ba Kenya babwiye Perezida Kagame ko u Rwanda na Kenya ari ipfundo ry’ubukungu mu kwishyira hamwe kw’ibihugu muri EAC.

Ibigo by’ubucuruzi byo muri Kenya byigaruriye isoko ry’u Rwanda, kubera uburyo rutera imbere mu gihe gito. N’uburyo rworohereza abanyamahanga kurushoramo imari.

Bimwe mu bigo by’Abanyakenya bikorera mu Rwana ni Banki ya KCB, na Equity, urwengero rwa East African Breweries, ikigo cy’ibinyamakuru Nation Media (Gifite Radio KFM, Rwanda Today, The East African …) isoko rigezweho rya Nakumatt, kaminuza, JKUAT na Mount Kenya.

Pereziga Kagame yabwiye abacuruzi bo muri Kenya ati” Tugomba gushinga ibigo bikomeye ku buryo buri muntu yisanga mu rugendo rwo kwishyira hamwe muri EAC.”

Yungamo ati” Ntidukeneye umuntu umwe w’igikomerezwa, dukeneye ibigo bikomeye, ariko kugira ngo bikore neza, bikeneye abantu bakomeye ku ntego.”

Umuyobozi w’urugaga rw’abacuruzi bo muri Kenya, Kiprono Kittony yavuze ko bazanoza neza gahunda yo kujya bahura na Perezida Kagame bafatanyije n’urugaga rw’abacuruzi bo mu Rwanda.

Ati” Tuzakora uko dushoboye iyi gahunda ishyirwe mu bikorwa.”

Kittony yavuze ko guhura na Perezida Kagame bije ari nk’agahebuzo mu gihe urugaga rw’abacuruzi bo muri Kenya runateganya kujya ruhura n’abayobozi b’ibigo bikomeye n’ab’ibihugu buri gihembwe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages