Ibi byagarutsweho na Komiseri w’Imisoro y’imbere mu gihugu, Kayigi Aimable, ubwo kuri uyu wa gatanu tariki ya 4 Nzeri yagiranaga ibiganiro n’abafite ibikorwa by’ama garaji, abacuruza ibyuma by’imodoka ndetse n’abahagarariye sosiyete z’ubwishingizi i Kigali.
Muri ibi biganiro byibanze ku kungurana ibitekerezo by’uko igikorwa cy’isoresha cyarushaho kugenda neza ku bakora mu cyiciro cy’amagaraji n’abacuruza ibyuma by’imodoka, Kayigi yongeye kwibutsa ko kudakoresha cyangwa gukoresha nabi imashini ya EBM bigusha nyir’ukubikora nkana mu bibazo, kuko afatwa nk’ugambiriye kunyereza imisoro.
Kuri we ngo ntabwo RRA ishimishwa no guhana usora, ariko ko haba hari inzira zo kwirinda kugwa mu makosa buri wese yubahiriza ibisabwa n’itegeko.
Aragira ati: “Ni akanya ko kubabwira ko hari ibihano biteganyijwe no kubinginga ngo birinde kubigwamo. Kora inyemezabuguzi ya EBM mu gihe ucuruje yaba serivisi cyangwa Pièces de rechange, bityo wirinde ibyo bihano. Tubibutsa ko tutagambiriye guhana abantu icyo tubasaba ni ukubahiriza amategeko, twashimishwa n’uko bayubahiriza natwe ntituze kubahana.”
Aba bitabiriye iyi nama bishimiye ko bungutse byinshi mu ikoreshwa rya EBM kandi ko inama nk’izi zigiye kujya ziba 2 mu mwaka, aho bazajya bahura na RRA bayigezaho ibibazo bafite kugira ngo bishakirwe umuti cyangwa n’ibitekerezo byatuma urwego bakoreramo rwarushaho gutera imbere.
Kayitare Charles we yishimira uko RRA igiye kujya ibegera ikabahugura kuko biri mu bizatuma n’abakoraga amakosa ajyanye n’imisoro mu murimo wabo agabanuka.
Agira ati: “RRA yatwemereye ko izajya igera kuri terrain aho dukorera, bakadusobanurira amategeko y’imisoro kandi ko abantu bagomba gukoresha EBM.”
Imashini ya EBM abakora umwuga wa ‘Garage’ basabwa bose gukoresha si RRA ibibasaba gusa ahubwo n’abafite amasosiyeti y’ubwishingizi nabo bagira inama abo bakiriya babo ko bituma habaho gukorera mu mucyo.
Ikindi ni uko uwanditse muri TVA iyo yayitanze ajya kugura ibikoresho yifashisha, ayisubizwa na RRA mu buryo bwihuse mu gihe akoresha imashini ya EBM.
Bitandukanye n’uburyo gusubizwa TVA byakorwaga igihe hakoreshwaga inyemezabwishyu za kera, aho byagoranaga kubanza kugenzura kugira ngo hatazamo iz’impimbano. Ariko hamwe n’inyemezabwishyu ya EBM umucuruzi usubizwa TVA yatanze arangura birihuta.
Iyi mashini ya EBM benshi bamaze kumenyera ubu ikoreshwa n’abasora barenga ibihumbi 9. Usibye gufasha uyikoresha gukora imibare ye neza n’ibaruramari, ni imashini ituma umucuruzi abasha gucunga neza ‘Stock’ (ububiko) ye no kumenya amakuru ku bucuruzi bwe butandukanye mu gihe afite amashami menshi.



















TANGA IGITEKEREZO