Umuyobozi w’Ikigo mpuzamahanza cy’ubucuruzi (ITC), Arancha Gonzalez witabiriye Inama Mpuzamahanga y’ubucuruzi ibera i Kigali asanga abagore bagomba kwita cyane ku gikenewe kurusha ibindi ku isoko dore ko iki kigo cyatangije gahunda nshya izafasha kongera umubare w’abagore bitabira gupiganirwa amasoko ya leta.
Zimwe mu mbogamizi umugore agihura na zo mu kwitabira ubucuruzi harimo kutabona amakuru y’ubucuruzi, ubumenyi buke bw’abagore mu gukora ubucuruzi, ndetse no kubura amikoro.
Ibi iyo byiyongereyeho amateka n’umuco wakomeje gusiga imyuma abagore cyane cyane mu bucuruzi usanga bituma batagaragara ngo bagire uruhare rufatika mu iterambere ry’Igihugu.
Abajijwe n’abanyamakuru icyo nk’Ikigo Mpuzamahanga cy’ubucuruzi babona nk’umuti urambye w’izi nzitizi ku bagore mu kwinjira mu bucuruzi cyane cyane ubwambuka imipaka yavuze ko ibisubizo ari byinshi ariko kumenya igikenewe ku isoko ari ingenzi.
Yagize ati “Ubufatanye hagati y’ibihugu mu guteza imbere ubucuruzi ni ingenzi ariko icyibanze abagore bagomba kumenya ni igikeneye ku isoko.”
Iki ngo ni na cyo cyatumwe ikawa na serivisi ari byo bitoranywa kuzitabwaho cyane mu gihe cy’iminsi itatu cy’ihuriro murikabikorwa rya gatatu ry’abagore b’abacuruzi. Yavuze ko guhitamo kawa ariko uko aricyo gihingwa kiri ku isoko kurusha ibindi mu bihingwa bihingwa mu Rwanda. Yagaragaje ko kandi guteza imbere serivisi nziza kandi zinoze ari ishiningiro rya byose.
Arancha Gonzaleza yagize ati “Serivisi yihariye bibiri bya gatatu (2/3) by’ubucuruzi bwose ku isi. Imitangira myiza ya serivisi ni ingenzi cyane cyane cyane ku gihugu nk’u Rwanda kidakora ku Nyanja.”
Yasobanuye ko iyo havugwa serivisi bigaru ku bukerarugendo, gutwara abantu no kubacumbikira, ubwishingizi ndetse n’ikoranabuhnga. Ku byaza umusaruro ibyo byose rero ngo bigomba kunyura mu gufungura no guha agaciro imbaraga imishinga mito n’iciriritse. Mu bikomeje kuganirwaho ni uburyo abagore nabo bagomba kugaragara mu gupiganirwa masoko ya Leta.
Arancha yagize ati “Hagomba gukoreshwa ubushobozi amasoko ya Leta afite mu gufasha bagore kwinjira neza mu bucuruzi. Ibi ariko ntibivuze kuyabaha nk’impano ahubwo gutuma biyumvamo ubushobozi bwo kuyapiganirwa.”
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, Oda Gasinzigwa na we yari umwe mu bari muri icyo kiganiro n’abanyamakuru. Yavuze ko u Rwanda ruri gukora ibishoboka byose ngo amateka n’umuco byakunze gutuma umugore w’Umunyarwandakazi yitinya mu bucuruzi biveho burundu. Yavuze ko abagore bagomba gukora ku buryo niba Leta ivuga ngo umuvuduko w’ubukungu uri ku kigero runaka hagomba kuba hagaragaramo uruhare rufatika rw’abagore.
Ubu mu Rwanda gufasha abagore kwitabira ubucuruzi mu kubaha ubushobozi binyuze mu mashuri aho muri buri Karere hashyizweho ikigo cyiga imishinga (Business Development Center). Abagore kandi bafite ubutaka bubanditseho bashobora gutanga nk’ingwate mu bigo by’imari bakabona inguzanyo. Hashyizweho ibigega bitera inkunga imishinga mito n’iciriritse aho umuturage aba ashobora kwishyurirwa na Leta byibuze 70% by’amafaranga y’umushinga.
Mu gihe cy’Iminsi itatu, ihuriro murikabikorwa ry’abagore bakora ubucuruzi, rizafasha abagore kumenya byinshi cyane cyane aburyo bwo kuba bacuruza ibicuruzwa byabo mu mahanga. Hazamurikwa kandi ibikorwa by’indashyikirwa by’abagore mu bucuruzi ndetse bagire n’umwanya wo kumenyana ku buryo bazajya bafashanya mu bucuruzi mu bihugu bitandukanye baturukamo.
Iri huriro rikaba riri kuba ribangikanye n’Inama ya 14 Mpuzamahanga ku bucuruzi yateguwe n’Ikigo mpuzamahanga cy’ubucuruzi (ITC) ku bufatanye n’ikigo gishinzwe iterambere mu Rwanda (RDB). ITC ikaba iri no kwizihiza imyaka 50 imaze ibayeho.
Amafoto/Faustin N.


















TANGA IGITEKEREZO