00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

’Ikusanyirizo’, uburyo bugezweho bwashyiriweho abahinzi b’ibirayi mu kongera inyungu babona

Yanditswe na

Isaïe Mbonyinshuti

Kuya 18 July 2015 saa 08:31
Yasuwe :

Abahinzi b’ibirayi mu bice by’Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’u Rwanda bashyiriweho “Ikusanyirizo” nk’uburyo bushya bwo kubyaza inyungu ihagije umusaruro wabo.

Kuri uyu wa 17 Nyakanga 2015, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda François Kanimba yafunguye ku mugaragaro uburyo bushya bwatangijwe bwo kujya bugurishirizwamo ibirayi, aho yanakanguriye ababihinga kugana ubwo buryo bw’ikusanyirizo, ngo kuko ari bwo buzazanira inyungu ihagije abo bahinzi.

Ubu buryo buje ku bufatanye bwa Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) ifatanyije n’Urugaga rw’Abikorera ndetse n’amakoperative y’abahinzi, aho bumvikanye ku buryo bushya bwo gukusanya umusaruro w’ibirayi no kuwugeza ku isoko.

Abacuruzi b'ibirayi bahingaga kijyambere bagacururiza mu kajagari

Ubwo buryo, bwitezweho kurinda igihombo abahinzi bahuraga na cyo mu mwuga wabo nk’uko bisobanurwa na Karegeya Appolinaire ukorera mu karere ka Musanze wagize ati: “Twari dusanzwe duhinga tutazi ngo turahingira nde, ariko ubu tuzahinga tuzi aho tuzagurisha”.

Karegeye akomeza avuga ko ubu buryo babonye bazajya bagurishirizaho ibirayi babwitezeho inyungu nini cyane, kuko hari igihe bagurishaga ibirayi mu kajagari bigatuma bagira ibihombo.

Minisitiri Kanimba we yavuze ko ubu buryo buje gufasha abaturage bahinga ibirayi kunguka, ati “icya mbere cy’ingenzi tugamije ni uko umuhinzi w’ibirayi mu Rwanda hakorwa ibishoboka byose ntazahabwe igiciro kiri munsi y’icyo yashoye.”

Yaboneyeho kubasaba kugana amakusanyiurizo y’ibirayi, ati “Twumvikanye ko ibirayi bigomba kujya bigurirwa ku makusanyirizo”. Akomeza avuga ko Leta y’u Rwanda igiye kubakorera ubuvugizi hashyirwaho amategeko abarengera ku buryo umuturage adahendwa ku musasaruro we.

Ubuhinzi bw’ibirayi bukorwa cyane cyane mu turere twa Burera, Musanze, Nyabihu na Rubavu bwagiye burangwa n’ibibazo byo kubura imbuto nziza n’isoko ryabyo, guhinga abahinzi bakagurisha ku giciro kiri munsi y’ibyo bashoye mu buhinzi kubera abo bita abamamyi bagurira abacuruzi ibirayi mu mirima bakaba ari bo bagena igiciro bishakiye.

Akaba ari yo mpamvu Leta y’u Rwanda ifatanyije n’urugaga rw’abikorera (PSF) bashyizeho uburyo bushya abaturage bazajya bagurishirizamo umusaruro wabo badahenzwe ubwo buryo ari bwo bwiswe “ikusanyirizo”.

Ifoto y'urwibutso y'abahinzi b'ibirayi, abahagarariye Urugaga rw'abikorera na Minisitiri w'Ubucuruzi n'inganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages