Ihuriro ry’abahinzi b’imboga ryatangiranye n’amakoperative abarirwa muri 60, ariko imibare itangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga (NAEB)igaragaza ko muri rusange mu Rwanda habarurwa amakoperative asaga 1000, ahinga akanagurisha imboga, imbuto n’indabo.
Mukaserire Devotha watorewe kuyobora iri huriro ku nshuro ya mbere, yatangaje ko intambwe bateye yo kwibumbira hamwe iziye igihe kuko yitezweho igisubizo cy’amasoko atari ahagije, iri huriro kandi rikazaba umwanya wo guhuza ibitekerezo byo kurushaho kongera umusaruro wabo.
Yagize ati “Umusaruro turawufite uhagije, ariko akenshi wasangaga upfira ubusa iyongiyo iwacu mu byaro, ariko ubu twizeye ko tugiye gufatanyiriza hamwe gushaka isoko ryagutse. Mu ntego yacu nyamukuru twihaye ni ukongerera umusaruro wacu agaciro.”
Ubuhinzi b’imbuto, imboga n’indabo kiri mu byiciro bike by’ubuhinzi bitari bifite ihuriro, bigatuma hari abanyamahanga bakenera umusaruro wabo, rimwe na rimwe abawufite ntibamenyekane kubw’amakuru adahagije.
Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative (RCA), MUGABO Damien, yasabye aba bahinzi kubyaza amahirwe babonye yo kuba mu ihuriro rinini amafaranga, ku buryo bazabona umusaruro uhagije isoko ry’u Rwanda n’iryo hanze.
Yagize ati “Muhaze amasoko y’u Rwanda ariko musagurire n’ayo hanze, bityo tubone ifaranga natwe mu buhinzi bw’imboga, imbuto, indabyo…tubone amafaranga adufasha gutera imbere.”
RCA yijeje aba bahinzi ubufasha no kubaba hafi kugira ngo umumaro w’imbuto, imboga n’indabo urenge kubikoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi, ahubwo bibe bimwe mu bibinjiriza amafaranga bikabateza imbere, n’igihugu kikabyungukiramo.



















TANGA IGITEKEREZO