00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abakiriya ba SORAS bagiye kujya bagurira ubwishingizi kuri interineti

Yanditswe na

Jean Pierre Mazimpaka

Kuya 14 November 2014 saa 12:53
Yasuwe :

Ikigo cy’ubwishingizi mu Rwanda SORAS cyatangaje ko bitarenze impera z’umwaka wa 2014 abakiriya bacyo bazaba batangiye kugura, bakanishyura ubwishingizi ubwo ari bwo bwose bakoresheje interineti.
Umuyobobozi Mukuru wa SORAS, Benjamin Mbundi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 13 Ugushyingo 2014, yavuze ko muri iki gihe SORAS yizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze, iri kuzana udushya muri serivisi itanga.
Muri utwo tushya, ikoranabuhanga riza ku isonga. SORAS igaragaza ko bitarenze (…)

Ikigo cy’ubwishingizi mu Rwanda SORAS cyatangaje ko bitarenze impera z’umwaka wa 2014 abakiriya bacyo bazaba batangiye kugura, bakanishyura ubwishingizi ubwo ari bwo bwose bakoresheje interineti.

Umuyobobozi Mukuru wa SORAS, Benjamin Mbundi, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuwa 13 Ugushyingo 2014, yavuze ko muri iki gihe SORAS yizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze, iri kuzana udushya muri serivisi itanga.

Muri utwo tushya, ikoranabuhanga riza ku isonga. SORAS igaragaza ko bitarenze uyu mwaka hazatangizwa kugura ubwishingizi bikorewe kuri interineti.

Mbundi yagize ati “Bitarenze impera z’uyu mwaka, SORAS iraba ikoresha E-Busines. Abakiriya bacu bazajajya bagura banishyure ubwishingizi kuri interineti.”

Yavuze ko iyo serivise ije mu kwakira neza abakiriya ba SORAS.

Umuyobobozi Mukuru wa SORAS, Benjamin Mbundi

Yagize ati“Kuba abakiriya batwizera ari benshi ni uko babona dufite serivisi nziza, natwe rero ntituzabatenguha.”

Utu dushya SORAS iri kutwigira ku mufatanyabikorwa wayo SANLAM, ikigo kizobereye mu gutanga ubwishingizi ku isi, kinafite imigabane myinshi muri SORAS.

Kuwa 15 Ugushyingo, SORAS izizihiza isabukuru y’imyaka 30 imaze ibonye izuba. Imaze kugira abakiriya bagera ku bihumbi 407 mu mashami 27 ari hirya no hino mu Rwanda.

Icyicaro gikuru cya SORAS i Kigali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages