Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi, François Kanimba, yatangaje ko nubwo hakiri icyuho kinini mu buryo u Rwanda ruhahirana n’amahanga, hari gukorwa ibishoboka byose mu gushakira abacuruzi cyane cyane abato n’abaciriritse badasanzwe ku isoko mpuzamahanga hagakorwa ubuvugizi bagashakirwa amasoko.
Yagize ati " kongera ubwiza n’ubwinshi bw’ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga, ni imwe mu ntego zikomeye cyane za gahunda y’imbaturabukungu ya kabiri, EDPRS II, iyi nama rero igamije gushakira isoko mpuzamahanga abacuruzi bato n’abaciriritse badasanzwe kuri iri soko tubifashijwemo n’ikigo mpuzamahanga gifite ubuzobere mu guteza imbere ubucuruzi”.
Ramin Granfar umuyobozi muri iki kigo yavuze ko biteguye gufasha ibigo by’ubucuruzi, ibito n’ibiciriritse bakabishakira isoko mpuzamahanga.
Ati:” Turi abafatanyabikorwa ba Minisiteri y’inganda n’ubucuruzi tuzafatanya gushaka amasoko mpuzamahanga. Icy’ingezi ni uko ibigo bikora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bizamura ubuziranenge bwibyo bakora bikaba byarushanwa ku isoko mpuzamahanga”.
Mbatezimana Pierre, umuyobozi wa Shekinah Entreprise, uruganda rwongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi mu Rwanda, cyane nk’isombe, inanasi, yavuze ko n’ubwo hari imbogamizi bagihura nazo ariko bamaze kugira isoko rinini hanze y’u Rwanda.
Aganira na IGIHE yagize ati: “Tumaze kugira isoko rinini hanze, tunajyana ibicuruzwa byacu muri Amerika, Ubwongereza n’ahandi. Ikitugoye n’amakarito dutumiza mu Bushinwa kuko mu Rwanda nta soko rikora ibyo gupfunyikamo turabona”.
Iyi nama yagarutse ku mbogamizi zitandukanye kuri ubu abakora ubucuruzi buto n’ubuciriritse bahura nazo, harimo kubura ibikoresho byo gupfunyikamo ibyo batunganya, imbuto n’imboga zitujuje ubuziranenge busabwa ku rwego mpuzamahanga ariko bikaba biri gushakirwa ibisubizo mu buryo bwihuse.
Iyi nama kandi ije ikurikira indi yari yabaye muri Mata uyu mwaka, aho yibanze ku buziranenge ndetse n’ibyo gupfunyikamo ibicuruzwa.



















TANGA IGITEKEREZO