Abakozi 26 Tigo yateye inkunga yo kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza bahawe impamyabumenyi mu bijyanye n’ubucuruzi (Business Administration) na Kaminuza ya Mount Kenya kuri uyu wa Kane .
Muri aba banyeshuri, harimo abayobozi ba Tigo 26, bari bamaze umwaka biga amasomo ajyanye n’ibyo bakora bakanayashira mu ngiro kugira ngo bongere ubumenyi bafite.
Bahawe impamyabumenyi n’ubuyobozi bwa kaminuza ya Mount Kenya hamwe n’umuyobozi mukuru wa Tigo Rwanda, Tongai Maramba wabahanuye abakangurira ko ibyo bize bagomba kubibyaza umusaruro ku bw’inyungu zabo n’iz’ikigo bakorera.
Ati” Nubwo murangije amasomo ntimwibwire ko birangiriye aho, ikigo cyanyu kibatezeho umusaruro binyuze mu bumenyi mwavanye mu ishuri muzashyira mungiro mu kazi kanyu.”
Ibi byashimangiwe n’umuyobozi mukuru w’ikompanyi itwara indege, Rwandair, John Mirenge wanabibukije ko kwiga bitajya birangira.
Tigo yishyuye y’amadorali ibihumbi 60 kugira ngo abo bakozi bayo bige mu amasomo ajyanye na Marketing, Organizational Excellence, Financial accounting, Strategic management, Project Management na Human resource management .
Maramba yavuze ko iyi gahunda igamije kugira ngo Tigo ihugure abakozi bayo mu nzego zose bashobore kugaragaraza umusaruro ushimishije mu kazi bayikoramo.
Tigo yateganyije amadorali ibihumbi 200 mu bikorwa byo guhugura abakozi bayo, ifite n’ikigo cyigisha abayicururiza guhiganwa ku isoko kimaze guhugurirwamo abasaga 1500 kugeza ubu.



















TANGA IGITEKEREZO