Ni umurikagurisha ryatangiye kuri uyu wa 26 Nyakanga 2022, rikaba ryongeye kuba nk’uko ryahoze mbere ya Covid-19, kuko mu myaka ibiri ishize kubera ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ryayo zatumye zimwe muri serivisi zikumirwa mu imurikagurisha.
Harimo kuba amasaha yo gutangira no gusoza imurikagurisha yasubijwe uko yahoze kubera ko abaza muri Expo bemerewe kuza kuva Saa Tatu za mu gitondo kugeza Saa Yine z’Ijoro mu minsi isanzwe mu gihe mu mpera z’icyumweru ari ukugeza Saa Sita z’Ijoro.
Ibindi byakomorewe birimo serivisi z’utubari, ibikorwa by’imyidagaduro aho abahanzi bazajya bajya kuririmba nk’uko byahoze ndetse n’abana kuri ubu bongeye gukomorerwa ndetse bashyirirwaho ahantu hisanzuye ho kwidagadurira.
Ku munsi wa mbere waryo, abanyamakuru ba IGIHE basuye ahari kubera iri murikagurisha aho risanzwe ribera i Gikondo ahazwi nko kuri Expo Ground, aho abamurika bamaze kuhagera, barimo gushyashyana bategura ibibanza byabo mu gihe abandi bo bamaze kubitegura ndetse barimo kwakira abaje gusura no kugura ibyo bakora.
Ahagana Saa Cyenda z’igicamunsi, nibura 80% ry’ibibanza bimurikirwamo ibikorwa bitandukanye muri Expo byari byamaze kubakwa ndetse nka 30% batangiye kwakira abaza bagana ibikorwa byabo.
Uretse urujya n’uruza rw’abazana ibikoresho byo kubaka ibibanza ndetse n’ibyo gucuruza wabonaga hari n’urujya n’uruza rw’abinjira baje mu bikorwa birimo gusura iri murikagurisha cyane ko batari bariherutse.
Kwinjira muri Expo ni ukugura itike ya 500Frw, aho binjirira hari abashinzwe kugenzura ko uwinjira yaguze iyo tike ndetse n’abakozi bashinzwe kugenzura niba yarafashe inkingo za Covid-19.
Ikoranabuhanga ryarabyoroheje kuko kugura ukoresheje MTN Mobile Money ukanda *182*3*3# ndetse na Airtel Money ugakanda *182*4*6# cyangwa ugakoresha Code ya PSF *779#.
Muri rusange ibikorwa bimurikwa birimo ibikorerwa mu Rwanda n’ibigo by’abikorera nka Banki ya Kigali, I&M Banki, MTN Rwanda, Airtel Rwanda, Bralirwa, Inyange Industries, Entreprise Urwibutso ya Sina Gérard n’ibindi.
Harimo kandi na serivisi zitangwa n’ibigo byigenga n’ibya Leta nk’Urwego rw’Ubugenzacyaha, Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera (RFL), Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima, RBC.
Hari kandi Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda n’ibindi.
Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha baganiriye na IGIHE bagaragaje ko hari serivisi nziza kandi nyinshi bahishiye abazaza gusura ibikorwa byabo.
Umukozi wa Entreprise Urwibutso, Eng. Agr Kwihangana Patrice Yagize ati “Mu by’ukuri muri iyi expo hano i Gikondo twazanye ibicuruzwa binyuranye byakoze na Sina Gérard aho hari Agashya k’amatunda , Agashya k’inkeri, Agashya ka karoti, Agashya k’igisheke ari nacyo gicuruzwa gishya.”
Yakomeje agira ati “Tukagira Akawe n’ibikomoka ku mavuta y’ inka, ibyo byose ni udushya twazanye muri expo i Gikondo 2022. Dufite serivisi za restaurant, dufite icyokezo n’ibyo kurya. Muri make dufite ibicuruzwa bitandukanye bikorwa na Sina Gérard Entreprise Urwibutso”
Umukozi wa Rwanda Foam Maniraho Ernest yagize ati “Umwihariko twabazaniye muri expo y’uyu mwaka ni igabanyirizwa kuri bicuruzwa byacu byose, ku buryo uje utugana kugura ibicuruzwa byacu ubona 10% y’iryo gabanyirizwa. Ni wo mwihariko wacu twabazaniye”
Maniriho yavuze ko nka Rwanda Foam bazanye ubwoko butandukanye bwa matela bakora ndetse n’imisego ifasha abantu kuryama bakaruhuka kandi bagakira amavunane.
Abamurika biyongereye…
Bitandukanye n’umwaka ushize aho icyorezo cya Covid-19 cyakomye mu nkokora imigendekere y’iri murikagurisha kuri ubu ubwitabire bwiyongereye ndetse harimo n’impinduka zitandukanye.
Imibare y’Urwego rw’Abikorera, PSF, igaragaza ko abaje kumurika ibikorwa byabo uyu mwaka bose hamwe ari 469. Abavuye mu bihugu byo hanze bakaba ari 76 ndetse ngo bashobora kwiyongera bitewe nuko hari amatsinda yavuye muri Kenya, RDC na Uganda ataragera mu Rwanda.
Ugereranyije n’imyaka ibiri ishize, habayeho ubwiyongere bw’abamurika baba abo mu Rwanda ndetse n’abanyamahanga nk’uko bitangazwa na PSF.
PSF igaragaza ko mu myaka ibiri ishize abamurika babaga babarirwa muri 300 ndetse ugasanga abanyamahanga ari bake cyane. Umwaka ushize wa 2021 abamurika bari 363, abasuye bari 47,000.
Umuvugizi wa PSF, Ntagengerwa Théoneste yavuze ko n’ubwo umunsi wa mbere akenshi uba ari uw’imyiteguro ariko watanze icyizere ko iri murikagurisha rizajya ryitabirwa ku rwego rwo hejuru asaba abantu kujya bitabira ndetse bakaza hakiri kare.
Ati “Rwari urujya n’uruza rw’abari mu myiteguro, abagana imurikagurisha nabo bari bitabiriye ariko bitari ku kigereranyo cyo hejuru nkuko bisanzwe bimenyerewe mu murikagurisha. Ukurikije uko Expo imeze biba byiza iyo umuntu aje mbere y’amasaha ya saa munani, saa cyenda nibwo ugira amahirwe yo gusura neza, ukaganira n’ abantu neza.”
Ntagengerwa avuga ko ikintu Expo irusha ku isoko ni uko ugira amahirwe yo kuganira na nyir’ibintu, ubikora ukaba wamugisha inama, mukumvikana uko mwakorana rero iyo umuntu aje kare birakunda, guhera saa tatu kugera saa munani.
Ntagengerwa yahaye umukoro abamurika ibikorwa byabo, abasaba gukoresha abakozi bashoboye kandi bazi ibyerekeranye n’ibyo bakora.
Ati “Ku bamurika tukabagira inama yo kwitegura kwakira abantu igihe icyo ari cyo cyose, ariko by’umwihariko bagashyira mu bamurika, abakozi basobanukiwe n’ibikorwa.”
Yakomeje agira ati “Kuko Hari igihe umuntu aza agafata umuntu w’ ikiraka wenda w’ umunsi ntanamusobanurire neza ibikorwa hakaba igihe umuntu aza akavuga ati nabajije ikintu nsanga ntanazi uko cyitwa. Icyo ni ikintu cyo gukosora duhora tubibashishikariza kandi twizera ko bagenda babikosora”
PSF ivuga ko ibyiza byo kwitabira imurikagurisha by’umwihariko ku bamurika ari ukugira ngo babashe kumenyekanisha ibyo bakora mu gihe abaza guhaha no gusura bo babasha kugira umwanya wo kuganira na ba nyir’ibyo bikorwa ariko bakaba banabasha kubigura ku giciro gihendutse.
Amafoto: Igirubuntu Darcy
Video: Muneza Pacifique




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!