Miliyari zirenga 10 ni zo zambuye ibigo by’imari iciriritse, nyuma y’aho abahawe inguzanyo n’ibyo bigo bananiwe kwishyura cyangwa bakabyanga ku bushake bwa bo.
Mu mpamvu zagaragajwe n’abashakashatsi zituma abahawe inguzanyo batishyura, harimo kuba inkiko z’ubucuruzi zitari mu gihugu hose, bikaba imbogamizi zituma abambuye badakurikiranwa nk’uko byemezwa na Speciose Ayinkamiye, Umwe mu bakoze ubwo bushakashatsi.
Ayinkamiye yagize ati: “Inkiko zikemura imanza z’inguzanyo ni 4 gusa (Inkiko z’ubucuruzi), Urukiko rw’Ubujurire na rwo ruri i Kigali. Amafaranga yo gutanga igarama ni 50,000, niba ujurira ugatanga 75,000, amafaranga y’abavoka yo yarazamuwe cyane ni 500,000…urubanza rwaba runakunze rero rugakorwa, ba Huissier (Abahesha b’inkiko) na bo barishyurwa.”
Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko ubushake buke buza ku isonga mu bituma abaturage batishyura, cyane cyane ko benshi baba bazi ko kubarega bigoranye. Ubukene na bwo busobanurwa mu mpamvu ishobora kubibatera.
Izindi mpamvu bavuga, ni uko imishinga bakora rimwe na rimwe ihomba, amafaranga akaba yarabuze, hakaba n’abayaguza bakayashora mu mishinga bagatenguhwa n’ibihe nk’uko umwe mu baturage bo mu Murenge wa Kanombe yabitangaje.
Ati “Hari abaguza amafaranga bakayashora mu buhinzi ukabona igihe cy’imvura kibaye nabi, izuba rikava bya bintu yahinze yizeye ko bizunguka bikamuhombera kubera izuba bikaba ngombwa ko abura ayo kwishyura…”
Umuyobozi w’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda, Rwema Peter, avuga ko ugereranyije u Rwanda n’ibindi bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, usanga rugira umubare muto w’abambura ibigo by’imari.
Rwema yagize ati: “Ntago byacitse kuko urebye mu Rwanda tugeze hafi kuri 7,2%, ariko urebye muri rusange aho duherereye mu Burasirazuba bwa Afurika, usanga u Rwanda rutari mu bihugu bimeze nabi cyane, kuko usanga nko mu Burundi bo bageze ku 10 n’ibice, muri Tanzania ho bari ku 8 n’ibice hafi 5, ariko aho turi na ho si heza, tugomba guharanira buri gihe kugera nibura kuri 5% nk’uko BNR ibiteganya.”
N’ubwo abatishyura inguzanyo baba bahawe bakiri kuri 7,2%, ku rwego rw’Isi ho basaba nibura ko baba batarenga 3%, abakoze ubushakashatsi bagasaba ko amategeko yabvugururwa, abambuye ibigo by’imari amafaranga ari munsi ya miliyoni 3 bakajya baregwa mu bunzi aho kujya mu nkiko z’ubucuruzi.



















TANGA IGITEKEREZO