Iri tsinda rigizwe n’abantu batanu, mu cyumweru kimwe bazamara mu Rwanda bazahura n’abaminisitiri batandukanye, bazasobanurirwa uko ubucuruzi bumeze mu gihugu, ndetse n’aho babona bashora imari yabo.
Nk’uko Umutesi Francine, uhagarariye Diaspora y’abanyarwanda muri Pologne yabitangarije The New Times, bazanarebera hamwe uko barushaho gufatanya guteza imbere ishoramari ndetse n’uko barushaho kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Francois Kanimba, Minisitiri w’ubucuruzi n’Inganda yavuze ko aba bashoramari batangiye kugaragaza ubushake bwo gushora imari yabo mu buhinzi n’ubworozi cyane cyane nko mu buhinzi bw’ibijumba.
Mu nama yagiranye n’iryo tsinda kuwa kane w’iki cyumweru, Minisitiri Kanimba yavuze ko bazafasha guteza imbere ibigo bito n’ibiciriritse, ndetse no kongera inyungu y’ibyoherezwa mu mahanga.
Kanimba ati “Turi kureba uko twakorana kugira ngo duteze imbere umubano wacu ushingiye ku bucuruzi.”
Kanimba yanavuze ko uyu mubano ushobora kwifashishwa n’u Rwanda nk’amahirwe yo kwinjira mu masoko y’i Burayi.
Andzej Pietrucha, umwe muri abo bashoramari akaba Umuyobozi wa Pietrucha Group, yavuze ko yiteguye gushora imari mu Rwanda, igihe cyose amahirwe azaboneka.
Yavuze ko ikigo ayoboye cyatangiye gukorera muri Nigeria, kandi ko n’u Rwanda rushobora kwiyongera ku rutonde byose n’ibigenda uko abiteganya.
Iri tsinda rikomeje uruzinduko mu gihugu, aho kuwa gatanu tariki ya 14 Werurwe 2015 basuye Inteko Ishinga Amategeko ndetse n’igice gikoreramo inganda.
Umwaka ushize ni bwo urugaga rw’abikorera mu Rwanda rwasinye amasezerano y’ubufatanye mu by’ubucuruzi n’igihugu cya Pologne mu rwego rwo gushimangira ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.



















TANGA IGITEKEREZO