00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyakigali bagiye kujya babona amahirwe yo gutwarwa kuri moto za RMC batishyujwe

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 26 February 2019 saa 06:02
Yasuwe :

Uruganda Nyarwanda ruteranya Moto (Rwanda Motorcycle Company, RMC) rwashyizeho gahunda yo gutwarira abagenzi bajya mu byerekezo bitandukanye mu mujyi wa Kigali batishyujwe, izajya itangarizwa ku rubuga rwayo rwa Facebook.

Iyi gahunda yatangijwe kuri uyu wa Mbere tariki 25 Gashyantare 2019, abamotari bafite moto za RMC batwara abagenzi bari ku cyapa cya RMC giherereye Sonatubes berekeza mu Mujyi batabishyuje.

Umuyobozi w’ishami ry’ubucuruzi muri RMC, Nsengiyumva Cedric, yabwiye IGIHE ko ubu buryo bukubiye mu masezerano bagiranye na sosiyete Jali Finance Ltd, ibafasha guha abamotari moto bakoresha.

Ati “Ni mu buryo bwo kumenyesha abamotari ko hari gahunda yabashyiriweho yo guhabwa Moto ku bufatanye na Jali Finance no kugira ngo abantu bamenye moto zacu kuko twizeye ko zikomeye kandi uzicaraho ukumva itandukaniro.”

Nsengiyumva yasobanuye ko ‘atari ahantu hose umugenzi azajya abona moto ya RMC ngo imutware itamwishyuje ahubwo gahunda izajya itangazwa kuri https://www.facebook.com/rwandamoto/ .

Ati “Tuzajya tuyitangaza ku rukuta rwacu rwa Facebook, umuntu akajyaho akamenya igihe tuzabikoreraho. Mbega igihe uzaba uri ku cyapa bategeraho bisi cya RMC kiri imbere y’icyicaro cy’urwo ruganda, utegereje bisi cyangwa moto, abamotari bafite moto za RMC bazaza bagutware batakwishyuje.”

Bisobanuye ko aya mahirwe azajya asekera abantu bakunda gusura urwo rubuga, kuko ari rwo iyo gahunda igaragaza umunsi, icyerekezo n’isaha abagenzi baza kuba bahari moto ziza kubatwara batabishyuje.

Nsengiyumva yavuze ko iyo gahunda izapangwa ku buryo izajya ihurirana n’amasaha abagenzi muri Kigali bakunze kugiriraho ikibazo cyo kubura imodoka zibatwara.

Ati “Ntabwo ari ugukura umuntu ku cyapa kimwe ngo umugeze ku kindi gusa ahubwo ni no kumufasha igihe ananiwe, igihe afite ikibazo cy’uko hari abantu benshi tukamufasha kugenda.”

Akanyamuneza ku b’inkwakuzi baganuye kuri iyi gahunda

Mu ma saa cyenda ku cyapa cya Sonatubes hari abagenzi benshi biganjemo abanyeshuri biga muri Kaminuza ya UTB n’abandi bategereje imodoka zibageza mu byerekezo bitandukanye.

Abajyaga mu mujyi bamenyeshejwe ko moto za RMC zigiye kubagezayo batishyujwe, bamwe babanza gushidikanya bagira ngo sibyo ariko baza kubyemera barazurira.

Zimaze kubagezayo, Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya UTB, Mbabazi Saruwa, yabwiye IGIHE ko yari amaze iminota 30 ategereje imodoka yayibuze ariko agize Imana akabona uko ahava.

Ati “Iki gikorwa nacyakiriye neza kuko hariya ku cyapa umuntu ahamara umwanya munini ahahagaze ategereje bisi. Hari n’igihe uhamara n’isaha n’igice ariko RMC itugiriye neza iratworohereje nk’abanyeshuri bari bavuye mu kizamini.”

Undi mugenzi witwa Mukayisenga Olive yavuze ko Atari yiteze kubona ubundi buryo yagera mu Mujyi adatanze amafaranga ariko yatunguwe no kumva abamotari bafite moto za RMC bamubwira ngo agenda bamutware ntibamwishyuza.

Ntaganda Christian wari uvuye ku kazi, yavuze ko iki gikorwa cya RMC ari cyiza kuko hari igihe amara umwanya ku cyapa ategereje imodoka kandi nta bushobozi afite bwo gutega moto.

Ati “Nari mvuye mu kazi ntashye ariko nshaka kunyura mu mujyi numva baratubwiye ngo muze tubatware ntitubishyuza. Ni igikorwa twakiriye neza cyane ku buryo kibaye igihoraho cyafasha benshi.”

Ubuyobozi bwa RMC bwatangaje ko gitangirijwe mu mujyi wa Kigali ariko bushobora no gufatanya na Jali Finance Ltd bukareba uko cyagezwa no mu byaro.

Abamotari bafite moto za RMC bari ku cyapa cya Sonatubes bategereje abagenzi ngo babageze mu Mujyi batabishyuje
Abagenzi bari bagiye mu mujyi bahise begera abamotari bafite moto za RMC babajyana batabishyuje
Abamotari bamaze kubona abagenzi bajyana
Aba bamotari bafite moto za RMC bahawe na Jali Finance LTD
Aha bari bageze kuri Feu rouge zo kuri Sopetrade
Babakuye Sonatubes babanyuza mu muhanda Rwandex berekeza mu Mujyi
Bamwe bari kurembuza abagenzi bategereje imodoka ngo babajyane batabishyuje
Iyi gahunda yo gutwara abagenzi batabishyuje izarangirana na Werurwe
Kugira ngo umuntu abone aya mahirwe asabwa kuzajya asura urukuta rwa Facebook rwa RMC
Mukayisenga Olive yavuze ko atari yiteze kubona ubundi buryo yagera mu Mujyi adatanze amafaranga ariko yatunguwe no kumva abamotari bafite moto za RMC bamubwira ngo agenda bamutware ntibamwishyuza
Ntaganda Christian wari uvuye ku kazi, yavuze ko iki gikorwa cya RMC ari cyiza kuko hari igihe amara umwanya ku cyapa ategereje imodoka kandi nta bushobozi afite bwo gutega moto
Umunyeshuri wiga muri Kaminuza ya UTB, Mbabazi Saruwa, yavuze ko yari amaze iminota 30 ategereje imodoka yayibuze ariko agize Imana akabona uko ahava

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages