Niyigena usanzwe ari umuhinzi-mworozi yegukanye 637,000 FRW naho Uwanyirigira urangije kaminuza mu ishami ry’icungamutungo, yegukana 625, 000 FRW.
Bose mu kugaragaza imbamutima zabo bavuze ko bishimiye kuba barakoresheje Airtel Money mu kubitsa, kubikuza, kohereza amafaranga no kwishyura serivisi zitandukanye kuko ari byo bitumye babona ayo mahirwe.
Uwanyirigira yavuze ko aya mafaranga agiye guhita amubera igishoro kandi yumva ko gihagije nk’umuntu wari ukiva ku ntebe y’ishuri.
Niyigena nawe yavuze ko aya mafaranga agiye kumufasha kwagura ubuhinzi n’ubworozi bwe.
Ati “Barampamagaye bambwira kuza ku cyicaro cya Airtel nkayora kashi. Ndishimye cyane. Ngiye gukoresha aya mafaranga ngure inka norore nagure n’ubuhinzi bwanjye.”
Abitabiriye iki gikorwa basusurukijwe n’umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nk’Igisupusupu.
Umukozi ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi bya Airtel Money, Banamwana Sharif yashishikarije abafatabuguzi bayo gukomeza gukoresha Airtel money mu guhanahana amafaranga kugira ngo biyongerere amahirwe yo kwegukana amafaranga muri Byuka uri Millionaire.
Yahishikarije abantu kandi kujya mu imurikagurisha (Expo) i Gikondo bakishyura amafaranga yo kwinjira na serivisi zitandukanye bakoresheje Airtel money kugira ngo biyongerere amahirwe yo kwegukana kashi muri Byuka uri Millionaire.
Ati “Ubu kwinjira hano ntabwo wishyura kashi. Turashishikariza abantu kwishyura bakoresheje Airtel Money, bakabona amahirwe yo kuba abamiliyoneri. Tuzajya duhemba abantu nk’uko bigeze hano buri munsi kugeza Expo irangiye.”
Byuka uri millionaire iha amahirwe abafatabuguzi 10 ba Airtel yo kwegukana 500,000 Rwf buri munsi, miliyoni ebyiri buri cyumweru na miliyoni 10 buri kwezi.
Kwinjira muri iyi poromosiyo bisaba kuba umuntu akoresha Sim Card ya Airtel-Tigo na Airtel Money Tigo Cash, ukabitsaho amafaranga ukayikoresha uko bisanzwe mu bintu ibyo ari byo byose, ibyo bihita bikwinjiza ku rutonde rw’abanyamahirwe.
Buri Cyumweru Airtel Tigo izajya ijya kuri televiziyo abantu babiri b’abanyamahirwe batoranywe imbonankubone, kimwe n’abongabo ba buri kwezi, nabo bazajya babahitamo kuri televiziyo babahamagare.
Nimero ihamagara abatsinze ni 0722123123.
Amafoto: Gift Munyarugerero



















TANGA IGITEKEREZO