Mu Ntara y’Amajyepfo, Indashyikirwa z’Urugaga rw’Abikorera zahuriye mu Karere ka Huye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 15 Ukuboza 2015.
Bigishijwe banasobanurirwa amategeko ajyanye n’imisoro yose yakirwa na RRA ndetse n’iyeguriwe inzego z’ibanze na yo ubu yakirwa na RRA. Bashishikarijwe kwimakaza umuco wo gutanga umusoro neza kandi ku gihe bagakomeza kuba intangarugero barangwa n’ubunyangamugayo.
Mu misoro bahuguweho harimo Umusoro ku nyungu, umusoro ku mushahara, umusoro ku nyongeragaciro (TVA), amahoro ya Gasutamo ndetse n’imisoro n’amahoro by’Uturere. Barebeye hamwe uko imisoro ikorerwa imenyesha n’uko yishyurwa ndetse n’ikoreshwa ry’imashini itanga inyemezabuguzi aho banagarutse ku burenganzira bw’umuguzi butagomba na rimwe kuvogerwa yimwa fagitiri.
Madame Norah Mukamwiza, umukozi wa RRA watanze ikiganiro i Huye, yabanje gusobanura icyo amategeko ateganya ku muntu wese utangiye ibikorwa bibyara inyungu ko icya mbere akora bitarenze iminsi irindwi atangiye ibyo bikorwa ari ukwiyandikisha agahabwa nimero iranga usora.
Hakurikiraho kumenya kubara amafaranga yakira amunyura mu ntoki ari yo bita igicuruzo. Iyo ukwezi k’Ukuboza kurangiye aricara akabara yabona arengeje miliyoni 2 z’igicuruzo akamenya ko agomba gukora imenyeshamusoro kandi akawishyura bitewe n’icyiciro arimo.
Abasora bari mu cyiciro cy’ibikorwa bito bito bari hagati ya miliyoni ebyiri na 12 z’igicuruzo ku mwaka. Aba bishyura umusoro uva ku bihumbi 60 kugera kuri 300,000 ku mwaka.
Abasora baciriritse bo kuva kuri miliyoni 12 kugera kuri 50 bo bishyura umusoro mbumbe wa 3% z’igicuruzo iyo batarashobora gukora ibaruramari.
Abashoboye gukora ibaruramari bo bishyura umusoro ku nyungu ungana na 0% iyo inyungu zitageza ku bihumbi 360 ku mwaka. Inyungu ziri hagati y’ibihumbi 360 na 1,200,000 zishyurwaho umusoro ku nyungu wa 20% naho inyungu iri hejuru ya 1,200,000 yishyurwaho umusoro ku nyungu wa 30% naho masosiyete yo yishyura umusoro ku nyungu kuri 30%.
Abasora bamaze igihe bishyura uyu musoro bo baba bafite n’inshingano zo kwishyura avansi y’umusoro buri gihembwe babaze 25% y’umusoro bishyuye umwaka wabanje.
Abari guhugurwa muri izi mpera z’umwaka baributswa ko hari avansi ya 3 y’umusoro ku nyungu itangwa bitarenze itariki ya 31 Ukuboza. Bakaba basabwa kubikora vuba kugira ngo bibarinde kuzagwa mu bihano.
Itariki ya 31 Ukuboza kandi ni nawo munsi wa nyuma wo kwakiriraho amahoro ku bukode bw’ubutaka. Abo bireba basabwa kubikora badategereje umunsi wa nyuma.
Muri ibi biganiro umusoro ku nyongeragaciro TVA nawo usanga abanyamuryango bawufiteho inyota yo kuwusobanukirwa biruseho.
Aba banyamuryango basobanuriwe ko umusoro wa TVA utangwa n’umuguzi wa nyuma. Gusa umucuruzi uwuca abaguzi kandi akawushyikiriza RRA ni uba ashobora kugira igicuruzo cya miliyoni 20 ku mwaka cyangwa 5 mu gihembwe.
Itegeko risaba ko uwanditse muri TVA wese agomba gukoresha imashini itanga inyemezabuguzi ya EBM. Niyo mashini yemewe ikaba ifite akamaro kanini ku bucuruzi kuko ifasha nyirayo gukora neza ibaruramari kandi ikamufasha kubara umusoro. Iyi mashini ifasha kandi mu kubika neza amakuru y’ubucuruzi mu buryo bw’ikoranabuhanga.
Ku gihugu izi mashini naho zifite akamaro kanini kuko zituma umusoro winjira neza. Kuva EBM zatangira gukoreshwa umusoro wa TVA winjiraga wiyongereyeho ikigero cya 6.5%, ndetse ubu abakoresha izi mashini bariyongereye kuko barenga ibihumbi 10.
Ni mu Ntara 3 iyi gahunda yo gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imisoro, ihuza abanyamuryango ba PSF na RRA, imaze kuberamo: Mu majyaruguru tariki ya 12 Ukuboza 2015, Iburasirazuba tariki ya 11 Ukuboza 2015 ndetse n’Amajyepfo 15 Ukuboza 2015.
Indashyikirwa za PSF mu zibutswa kujya zigendana n’ikoranabuhanga ndetse zikarishishikariza n’abandi kuko ikoranabuhanga ririnda umuntu gusiragira kandi rigakoreshwa amasaha 24/24.
RRA imaze kwegereza abasora servisi z’ikoranabuhanga zirimo gukoresha telefoni igendanwa ugakora imenyeshamusoro (*800# Yes) ukanawishyura ukoresheje Mobile money cyangwa MobiCash cg se gukoresha interineti ukarangiza inshingano zo gusora unyuze ku rubuga www.rra.gov.rw ukajya ahanditse online services. Kwishyura ukoresheje interineti ugomba gusa gukorana na banki yawe ikaguha umubare w’ibanga ubundi ukaryoherwa no gukoresha ikoranabuhanga nta gusiragira.



















TANGA IGITEKEREZO