00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batangiye kwagura ubucuruzi ku Birwa bya Maurice

Yanditswe na

Jean Claude Ntawitonda

Kuya 24 March 2014 saa 04:14
Yasuwe :

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda(RDB) cyatangaje ko nyuma y’aho u Rwanda n’Ibirwa bya Maurice bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari muri Werurwe 2013, abashoramari n’abanyenganda mu Rwanda batangiye gucururiza muri iki gihugu.
RDB yagaragaje ko ubu bufatanye bwatumye u Rwanda rwagura ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, kuko hari Abanyarwanda batavuzwe umubare bamaze kugeza ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu.
Mu muhango wo kwakira abanyenganda bibumbiye (…)

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere mu Rwanda(RDB) cyatangaje ko nyuma y’aho u Rwanda n’Ibirwa bya Maurice bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari muri Werurwe 2013, abashoramari n’abanyenganda mu Rwanda batangiye gucururiza muri iki gihugu.

RDB yagaragaje ko ubu bufatanye bwatumye u Rwanda rwagura ubucuruzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, kuko hari Abanyarwanda batavuzwe umubare bamaze kugeza ibikorwa by’ubucuruzi muri iki gihugu.

Mu muhango wo kwakira abanyenganda bibumbiye mu Rugaga rw’Abacuruzi bo mu Birwa bya Maurice (Entreprise Mauritius) kuri uyu wa 24 Werurwe 2014, Diane Sayinzoga ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri RDB yashimangiye ko ubu bufatanye ari intambwe yo kubaka ubushabitsi(business)bufite intego.

Sayinzoga yagize ati “Nyuma yo gusinya amasezerano y’ubufatanye twabonye isoko ryagutse ry’ibicuruzwa byacu muri ibyo harimo, ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi, ibyo mu nganda nk’imitobe, amabuye y’agaciro, ingwa n’ibindi.”

Itsinda ry’abanyenganda na ryo ryemeza ko inyungu z’ubufatanye zitabaye ku Rwanda gusa, kuko nabo batangiye kwinjiza ibicuruzwa by’inganda zabo, cyane cyane imyenda, inkweto, ibikoresho by’ubwubatsi, ibyuma by’imodoka, ibijyanye n’amasabune, imiti y’isuku, ubukorikori, ibikoresho byo mu rugo n’ibindi bitandukanye.

Ajay Gathani, ufite uruganda rukora feri z’imodoka nto n’amakamyo yikorera imiziigo (A.G Motors) yagize ati“Nizeye isoko ryagutse atari ku Rwanda gusa ahubwo no muri Afurika y’Iburasirazuba kuko nk’amakamyo y’ubucuruzi yakenera ubufasha bw’uruganda rwanjye akora ingendo mu karere kose.”

Michael Nehadlas ukuriye urugaga rw’abanyenganda bo muri ibi birwa bya Maurice yongeyeho ko mbere yo kwiyemeza gukorera mu Rwanda babanje gutembera igihugu no gukora ubushakashatsi bw’aho bashora imari.

Yagize ati “Dufite ibicuruzwa byinshi kandi isoko ryacu riracyari rito mu gihugu, u Rwanda ni hamwe mu hazadufasha kuryagura rikagera no mu karere ruherereyemo.”

Ubuyobozi bw’Urugaga rw’abikoreramu Rwanda(PSF) rubona inyungu nyinshi ku gihugu no ku baturage muri rusange, kuko aba bashoramari bamenyereye ibyo gushora imari mu mahanga, ariko barashishikariza Abanyarwanda kongera ibicuruzwa bohereza hanze.

Diane Sayinzoga ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri RDB asuhuza bamwe mu banyenganda baturutse mu Birwa bya Maurice
Michael Nehadlas ukuriye Urugaga rw’abanyenganda bo muri Birwa bya Maurice (hagati)
Umunyenganda wo muri Birwa Bya Maurice asobanurira Umunyarwanda ibyo akora

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages