Gushyira imbaraga mu kubaka umugore mu bukungu ni imwe muri Politriki Leta y’u Rwanda igiye gushyiramo imbaraga nyinshi nyuma y’aho mu Rwanda habereye inama y’Ihuriro murikabikorwa ry’abagore b’abacuruzi.
Ubwo u Rwanda rwakiraga inama mpuzamahanga ya 14 y’Ubucuruzi (World Export Development Forum), yari yahujwe n’iri huriro murikabikorwa rya gatutu ry’abagore b’abacuruzi (Women Vendors Exhibition Forum), ryagaragaje ko ikibazo abagore b’abacuruzi bagihuriyeho ari ukwitinya mu bucuruzi cyane cyane ubwambuka imipaka.
Imwe mu myanzuro y’iri huriro yabaye ugushishikariza abagore kwitabira gupiganira amasoko ya Leta nk’imwe mu nzira yo kwiteza imbere no guteza imbere ubucuruzi bwabo.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Oda Gasinzigwa, yavuze iterambere ry’umugore mu Rwanda rihagaze neza ko mu zindi nzego z’ubuzima ashimangira ko bigomba no kuba mu bukungu.
Mu kiganiro gito yagiranye na IGIHE yagize ati “Ibijyane na politiki n’amategeko byifashe neza ariko noneho turashaka gukomeza gushyira imbaraga mu kubaka umugore mu bukungu.”
Minisitiri Gasinzigwa yavuze ko abagore bagomba gutinyurwa gupiganira amasoko manini ya Leta. Ati “Abagore bagomba gutinyuka, bagapiganirwa masoko ya Leta kuko akenshi ni yo aba afite amafaranga menshi. Gusa ibi ntibivuze ko bazajya bayahabwa nk’impano, ahubwo bagomba kugaragaza ubushobozi bwabo bukaba ari bwo bushingirwaho bayahabwa.”
Ikibazo kikivugwa ku bagore bafite imishinga mito n’iciriritse ni ukugera ku mafaranga. Umuyobozi w’Ikigo gikora ingwa mu Rwanda Jessie Kalisa Umutoni avuga ko bagorwa na banki mu nguzanyo kandi baba bafite imishinga ifitiye igihugu akamaro.
Yagize ati: “Duhura n’ibibazo bikomye iyo tugeze muri banki. Usanga banki zidusaba kuba aho dukorera ari ahacu, ingwate n’ibindi. Njye icyo mbona ni uko Abanyamabanki bajya babanza bakareba niba koko umushinga wawe hari icyo wamarira igihugu hanyuma bakakorohereza.”
Leta y’u Rwanda igaragaza ko mu gukemura ibibazo nk’ibi hari ganhunda nyinshi igenda ishyiraho. Ingero zitangwa ni nk’Ikigega BDF. Kugeza ubu imishinga mito n’iciriritse ibarirwa hagati ya miliyoni umunani n’Icumi; ni ukuvuga byibuze hagati ya 31% na 38%, itunzwe n’abagore ku Isi ariko bikaba ivugwako uyu mubare ukiri muke cyane.
Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Ibucuruzi (ITC0, Arancha Gonzalez, yavuze ko bamaze kuvugana n’Ishami ry’Umurango w’Abibumbye mu Rwanda ku mushinga wo guteza imbere abagore n’urubyiruko mu bucuruzi. ITC kandi irateganya guhugura ibigo by’ubucuruzi bigera kuri 200 mu Rwanda mbere y’uko uyu mwaka w’ubucuruzi urangira.



















TANGA IGITEKEREZO