00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanywi ba Primus mu nzira zo kwegukana inzu n’imodoka bya miliyoni 66 Frw

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 30 January 2017 saa 09:42
Yasuwe :

Uruganda rukora ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye, Bralirwa, rwatangije Poromosiyo yitwa “Babongere” ku kinyobwa cyayo cya Primus ya CL 50 n’iya 72, irimo ibihembo byinshi birimo inzu n’imodoka.

Iyi promosiyo yatangijwe kuri uyu wa 30 Mutarama izarangira kuwa 31 Werurwe 2017, ibihembo nyamukuru ni imodoka y’amafaranga miliyoni 36 n’inzu ya miliyoni 30 Frw.

Iyi promosiyo izaba irimo gutombola n’ibikoresho byinshi bitandukanye birimo amagare, matela, ingofero, imipira, amakaramu n’ibindi byinshi birimo kongezwa icupa rya Primus, .

Mu kiganiro Bralirwa yagiranye n’abanyamakuru, mu muhango wo gutangiza iyi Poromosiyo, Havugimana Benjamin ushinzwe ibikorwa byo Kwamamaza yavuze ko kuva uyu munsi umuntu uguze Primus ya CL 50 n’iya 72 ashobora guhita areba mu mufuniko wayo ikintu asanzemo agahita agihabwa mu gushimira abakiriya bayo..

Yagize ati “Ni poromosiyo ya Babongere aho ushobora gupfundura icupa rya Primus ukareba igihembo kiri mu mufuniko, ushobora gusangamo icupa rya Primus ukaribonera aho uguriye iryo. Ariko harimo n’ibindi bihembo byinshi. Ibikomeye ni imodoka nshya ya Mitsubishi (nshya yakozwe mu 2016) ya miliyoni 36 frw n’inzu ya miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda. Ibyo byose ni ukugira ngo Bralirwa igororere abakunzi bayo bakomeje kuyiba hafi.”

Yakomeje avuga ko ibihembo bimwe udashobora gusangana umucuruzi, uwabitomboye ashobora kujyana umufuniko kuri Depot iyo ariyo yose ya Bralirwa, akawereka bakabimuha.

Izi Primus zombi zizakomeza ku biciro byazo, aho iya CL 50 igura amafaranga 600 naho iya CL 72 ikagura 800 Frw.

Ku bijyanye n’abashobora kuzatombola ariko akibagirwa kwaka ibihembo bye , bashyizeho ukwezi kumwe nyuma ya 31 Mutarama ko kwakira abantu bose baba baratomboye (bafite umufuniko watomboye) mu gihe cyateganijwe bagahabwa ibihembo byabo.

Ubuyobozi bwa Bralirwa burizeza abakiriya ko iyi poromosiyo yateguwe neza, nta kibazo na kimwe kizabamo.

Kunywa Primus biratanga amahirwe yo gutombola ibintu bitandukanye birimo imodoka n'inzu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages