00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abashoramari b’abanyarwanda mu ruzinduko rugamije gushakisha isoko muri São Tomé et Príncipe

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 23 March 2017 saa 05:51
Yasuwe :

Abashoramari b’Abanyarwanda bagiye mu ruzinduko rw’iminsi itanu muri São Tomé et Príncipe gushakisha ahari amahirwe y’ubucuruzi, ishoramari n’isoko ry’ibikorerwa mu Rwanda.

Itsinda rigizwe n’abashoramari 30 bakora ibijyanye n’ikoranabuhanga, inganda, ubukerarugendo, ubwubatsi n’ubucuruzi nibo bahagurutse i Kigali kuwa 22 Werurwe 2017, berekeza muri São Tomé et Príncipe.

Umuyobozi mukuru wa PSF, Stephen Ruzibiza, yavuze ko uru rugendo ruri muri gahunda abacuruzi b’Abanyarwanda bihaye, yo gushaka amasoko azatuma baziba icyuho kiri hagati y’ibyo u Rwanda rukura mu mahanga n’ibyo rwoherezayo.

Uru ruzinduko ruje rukurikira amasezerano agamije guteza imbere ubuhinzi, ubucuruzi n’imigenderanire hagati y’ibihugu byombi, yashyizweho umukono kuwa 11 Werurwe 2017, ubwo itsinda ryo muri São Tomé et Príncipe riyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Urbino Botelho, ryari ryasuye u Rwanda.

Ruzibiza yagize ati ”Leta yacu yamaze guharurira inzira abikorera, dukwiye gukoresha neza aya mahirwe mu buryo bwose bushoboka, mu nyungu z’ubukungu bw’igihugu cyacu.”

Gishoma Eric ukuriye Vision Technologies ikora ibijyanye n’ikoranabuhanga, we yavuze ko aya ari amahirwe akomeye agize, kuko bari basanzwe bafite gahunda zo kwagurira ibikorwa byabo muri Afurika y’Uburengerazuba.

São Tomé et Príncipe iherereye mu bigobe bya Guinea, ifite isoko rikiri rishya kandi itumiza hanze byinshi mu byo ikoresha birimo n’ibiribwa kuko ibihera bitabasha guhaza abaturage.

Ubukungu bw’iki gihugu bushingiye ku burobyi, ubuhinzi bw’isukari, ikawa na Cocoa naho inganda ziganjemo izitunganya ibiribwa.

Uru ruzinduko rwateguwe n’Urugaga rw’Abikorera ku bufatanye na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB).

Bamwe mu bashoramari bagiye mu ruzinduko muri São Tomé et Príncipe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages