Mu mugoroba wo kuwa 26 Kamena 2015 ni bwo abakozi n’abayobozi ba Airtel Rwanda basangiye Ifutari n’Abayisilamu, bagamije kwifatanya na bo mu kwezi kwa Ramazani, cyane ko mu bafatabuguzi b’iyo sosiyete y’itumanaho n’abayoboke b’idini ya Islam barimo.
Mu izina ry’Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda, Umuyobozi wabo mu Karere ka Nyarugenge (Imam) Sheikh Issa Hagumimana yashimiye Airtel Rwanda ku nkunga yabahaye.
Ati “Biranejeje kubona Airtel yifatanya natwe muri uku kwezi gutagatifu kw’igisibo cya Ramadhan ku nshuro ya kabiri yikurikiranya. Umwaka ushize yahahiye Ifutari (Idi-El-Fitr) imiryango myinshi ikennye, none uyu munsi bongeye kubikora batyo. Urakoze cyane Airtel.”
Teddy Bhullar, Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda yatangaje ko byabashimishije kwifatanya n’Abayisilamu mu kwei kw’igisibo, anabifuriza gukomeza kugubwa neza no kuryoherwa n’Ifutari.
Ati “Ibyo dukoze ni inkunga yoroheje, kandi twizeye ko abavandimwe bacu b’Abayisilamu bakomeza kuryoherwa na Iftar.”
Buri mwaka Umuryango w’Abayisilamu ku isi yizihiza iminsi 30 y’igisibo, aho bakoresha uwo mwanya nk’uwo kurushaho kunga ubumwe n’Imana, barushaho gusenga, bagakora ibikorwa by’urukundo.



















TANGA IGITEKEREZO