00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

ABG yinjiye mu bufatanye na Moët & Chandon ikora ‘champagne’ iri mu za mbere ku Isi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 2 March 2019 saa 05:55
Yasuwe :

Sosiyete Akagera Business Group (ABG) yinjiye mu bufatanye n’uruganda rukora champagne rwa Moët & Chandon, aho byayihesheje uburenganzira busesuye bwo kugeza mu Rwanda iki kinyobwa kiri mu bya mbere mu bikunzwe kandi bicuruzwa cyane ku Isi.

Ubu bufatanye bwatangijwe ku wa Kabiri n’isangira ryabereye kuri Soy Asian Table, ahahuriye abantu barimo ba ambasaderi, abayobozi b’ibigo, abayobozi muri guverinoma n’izindi nzego.

Ibirori byakomereje muri Pili Pili mu ijoro ryo ku wa Kane, aho abagera kuri 200 bahuye bakiyumvira uburyohe bwa Moët & Chandon, ari nako basusurutswa n’indirimbo n’ibindi bikorwa birimo tombola.

Mu kiganiro Perezida wa ABG, Vinay Gorajia yagiranye na IGIHE, yavuze ko bishimiye kongera iki kinyobwa mu bindi bitandukanye bagira uruhare mu gutuma bigera mu Rwanda, kandi bizeye ko Abanyarwanda bazacyishimira.

Ati “Muri iki gihe urwego rw’ubukerarugendo no kwakira abantu rugenda rutera imbere, mu gihe hari gufungurwa hoteli n’amacumbi yo ku rwego rwo hejuru, hanakenewe ikinyobwa nka Moët & Chandon nacyo kiri kuri urwo rwego, kandi hari benshi bacyifuza. Binyuze muri ubu bufatanye na Moët & Chandon, twizeza abantu ko iyi champagne izajya iboneka kandi ari umwimerere.”

Ambasaderi wa Moët & Chandon, Pierre-Louis Araud, yavuze ko iyi ‘champagne’ ifitanye isano cyane n’abaturage bo mu Bufaransa ari n’aho ifite inkomoko kandi ikorerwa, kandi ikundwa n’abandi basobanukiwe ibiri ku rwego rwo hejuru.

Ati “Uyu munsi tubona abantu benshi bishimira ibintu bikomeye mu buzima bwabo bafungura icupa rya ‘Moët & Chandon’, ikindi kandi Moët & Chandon ni champagne nziza ushobora kunywa igihe icyo ari cyo cyose haba mu gitondo cyangwa nijoro.”

Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Moët Hennessy muri Afurika y’Iburasirazuba, Alexandre Helaine, yavuze ko Moët & Chandon yari isanzwe icuruzwa mu Rwanda ariko bahisemo gukorana na ABG kuko bahuje intego zirimo no kugeza iki kinyobwa ku bantu bagikeneye kandi mu gihe gikwiye.

Nk’uko yakomeje abisonanura, Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa muri ABG, Basabose Hugues, yavuze ko by’umwihariko ubu bufatanye buzatuma abantu banywa Moët & Chandon y’umwimerere kuko bazajya bayikurira ku ruganda.

Moët & Chandon ni ‘champagne’ yatangiye gukorerwa mu Bufaransa mu 1743 na Claude Moët, ikaba icuruzwa mu bihugu bisaga 140.

Imbuga zitandukanye zirimo The Drinks Business zigaragaza ko Moët & Chandon iza ku mwanya wa mbere mu gucuruza amacupa menshi ya ‘champagne’, aho icuruza agera kuri miliyoni 30 ku mwaka, binatuma ica agahigo ko kuba ariyo ikunzwe cyane ku Isi.

Moët&Chandon iza mu za mbere muri champagne zigurwa cyane ku Isi
Abashyitsi basogongeye ku buryohe budasanzwe bwa Moët&Chandon
Ambasaderi wa Moët&Chandon, Pierre-Louis Araud yakira umwe mu bashyitsi bari baje kwishimira ubu bufatanye
Byari ibirori binogeye ijisho, abatumirwa baryoherwa n'iyi champagne
Icupa rya Moët&Chandon rishobora kunyobwa mu birori ibyo aribyo byose
Moët & Chandon ni champagne ifite inkomoko mu Bufaransa
Moët& Chandon ituma abantu barushaho kumenyana no gusabana
Umuyobozi Mukuru akaba na Perezida wa ABG, Vinay Gorajia hamwe na ambasaderi wa Moët&Chandon, Pierre-Louis Araud, basobanurira abashyitsi impamvu iyi champagne iberanye n'u Rwanda
Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza ibicuruzwa muri ABG, Basabose Hugues, yavuze ko by’umwihariko ubu bufatanye buzatuma abantu banywa Moët&Chandon y’umwimerere
Abatumirwa kandi bari bateguriwe amafunguro atandukanye yo guherekeza iyi champagne

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages