Iryo murikagurisha rizwi nka China-Africa Economic and Trade Expo (CAETE), rigiye kuba ku nshuro ya gatatu guhera tariki 29 Kamena kugeza tariiki 2 Nyakanga 2023, rikazabera mu mujyi wa Changsha, mu ntara ya Hunan mu Bushinwa.
Ni imurika riba kabiri mu mwaka, rikaba ritegurwa na Minisiteri y’Ubucuruzi mu Bushinwa. Ni rimwe mu mamurikagurisha akomeye ahuza u Rwanda n’icyo gihugu.
Uyu mwaka biteganyijwe ko hazitabira abikorera batandukanye mu bucuruzi, inzobere mu bukungu n’abayobozi batandukanye mu Bushinwa. Hazibandwa ku nzego zirimo ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga mu buhinzi, guhanga udushya, ingufu, ibyanya by’inganda, ibikorwa remezo, ubufatanye mu by’imari, ubuzima n’ibindi.
Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa yatangaje ko amahirwe yo kwitabira iri murikagurisha, ari uko hazaba hari abakiliya n’abashoramari bo mu Bushinwa, ku buryo abikorera bo mu Rwanda babyaza umusaruro uyu mwanya bakabona abafatanyabikorwa bashya mu bucuruzi bwabo.
Undi mwihariko ni uko abanyarwanda bazabasha kwiga no kumenya byinshi ku ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu byo bakora, kuko hazaba hari abashoramari n’abacuruzi bakataje mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye.
Samuel Abikunda ushinzwe ubucuruzi muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa, yagaragaje ko Abanyarwanda bakwiriye kubyaza umusaruro aya mahirwe kuko abitabiriye mbere, byabyaye umusaruro.
Ati "Amamurika abiri ya mbere yahuje Afurika n’u Bushinwa yabyariye umusaruro ukomeye abacuruzi bo mu Rwanda. Ibigo nka Gashora Farm byabashije gusinya amasezerano yo kohereza ibicuruzwa byabo mu Bushinwa, ibintu byatumye amafaranga byinjiza yiyongera."
Abikunda yongeyeho ko uyu ari umwanya ukomeye ku bigo byo mu Rwanda n’abacuruzi, wo kwerekana ibicuruzwa na serivisi zabo bakabigeza ku rundi rwego.
Muri iri murika kandi hazabaho umwanya w’inama zitandukanye, aho abazaba bazitabiriye bazaganira ku mahirwe y’ishoramari n’ubucuruzi hagati ya Afurika n’u Bushinwa, ari nako abanyarwanda babona amahirwe yo guhura n’abashoramari, abakiliya n’abandi bashaka gukorana nabo.
Kwiyandikisha ngo umuntu yitabire iri murika, ni ukwandikira ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa binyuze kuri email [email protected] cyangwa [email protected].








Ibitekerezo 0