00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abitabiriye kumurika ibikorerwa mu Rwanda biyongereye hejuru ya 80%

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 December 2018 saa 12:14
Yasuwe :

Umubare w’abitabira imurikagurisha ry’ibikorerwa mu Rwanda biyongereye ku kigero cya 86% mu myaka ine ishize, aho muri uyu mwaka ryitabiriwe n’abamurika bagera kuri 460.

Imibare igaragazwa n’urugaga rw’abikorera yerekana ko abamurika bavuye kuri 260 mu 2015 bagera kuri 306 mu 2016, mu gihe umwaka ushize wa 2017 hiyandikishije abamurika bagera kuri 427.

Ni imurikagurisha ribaye ku nshuro ya kane riri kubera i Gikondo ahasanzwe habera Expo, kuva ku wa 28 Ugushyingo kugeza ku wa 4 Ukuboza 2018.

Ubwo yatangizaga iri murikagurisha kuri uyu wa 30 Ugushyingo 2018, Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda, Hakuziyaremye Soraya, yavuze ko byatewe ahanini n’ubukngurambaga bwakozwe mu gushishikariza abanyarwanda gukunda ibikorerwa iwabo.

Yagize ati "Kuva imurikagurisha rya ‘Made in Rwanda’ ryatangira mu 2015, umubare w’abakora ibintu mu nganda ndetse n’abamurika wariyongereye cyane, ndetse turasaba abanyarwanda kwitabira iri murikagurisha kugira ngo barebe ubushobozi ibigo byacu bigezeho.”

Yavuze ko bahisemo gutangira ubuntu ahantu hifashishwa mu kumurika, hagamijwe guhuriza hamwe abanyarwanda ngo bamurike ibyo bakora ku rwego rugaragara.

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko mu myaka itatu ishize leta y’u Rwanda yashyizeho ubukangurambaga bugamije gushyigikira ibikorerwa mu gihugu, kandi umusaruro ugaragarira mu buryo abaturage bagaragaza ubushake mu kugura no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.

Mu myaka itatu hashyizweho iyi politiki, urwego rw’inganda rugeze ku ruhare rwa 16% ku musaruro mbumbe w’igihugu (GDP), bivuye kuri 14%, mbere y’uko hajyaho politiki yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.

Ibi byajyanye no guhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi, ibyoherezwa hanze byazamutse kuri 69%, n’ibitumizwa mu mahanga bigabanyuka ku kigero cya 4%. Ibi byatumye icyuho cy’ibitumizwa n’ibyoherezwa mu mahanga kigabanyukaho 36%.

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Urugaga rw’Abikorera, PSF, Gishoma Eric yavuze ko ari ibyo kwishimira uburyo ‘Made in Rwanda’ igenda yitabirirwa, aho abamurika bavuye kuri 260 muri 2016, bakagera kuri 479 muri uyu mwaka.

Gishoma kandi avuga ko n’ubwo hari aho bamaze kugera ariko hakiri inzira ndende irimo no kumvisha abanyarwanda ko ibikorerwa mu Rwanda bifite ubuziranenge.
PSF itangaza ko ibicuruzwa byo mu Rwanda bimaze kugira ubushobozi bwo guhangana ku masoko yo mu gihugu ndetse na mpuzamahanga, ari nayo mpamvu abikorera bakomeje gushyira imbaraga mu guhanga udushya.

Minisitiri Hakuziyaremye yavuze ko abikorera bakomeje kugaragaza uruhare mu gishyigikira gahunda ya Made in Rwanda
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ibikorwa mu Kigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB, Emmanuel Hategeka yitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi wungirije w'Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu, Busabizwa Parfait
Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa uheruka kugirwa Ambasaderi wa Made in Rwanda
Abayobozi n'abikorera batandukanye bitabiriye igikorwa cyakurikiye itangizwa ry'imurikagurisha ry'ibikorerwa mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru wa PSF, Ruzibiza Steven
Umuyobozi Mukuru Wungirije wa PSF, Gishoma Eric yavuze ko hakenewe kongera ibikorwaremezo bifasha abikorera

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .