Abashyikirijwe ibihembo kuri uyu wa Kane ku cyicaro gikuru cya Access Bank i Kigali ni abizigamiye nk’umuryango cyangwa itsinda ry’inshuti mu kwezi gushize (Kanama).
Ibihembo byatanzwe kuri iyi nshuro ya mbere birimo amafaranga, amatelefoni agezweho (smartphones), ibikoresho bitandukanye bya televiziyo (DSTV kits), ibikoresho bya internet (WiFi routers), amakarita yo guhaha n’amakarita yo guhamagara kuri telefoni (airtime).
Ibihembo nk’ibi bizakomeza gutangwa buri kwezi kugeza muri Gashyantare 2018 ubwo hazatangwa n’igihembo nyamukuru cy’amafaranga miliyoni enye hamwe n’ibindi bihembo birimo amatike y’indege yo gutemberera i Dubai.
Nsengiyumva Désiré washyikirijwe igihembo cy’amafaranga ibihumbi 150 yabwiye IGIHE ko yatunguwe no kubona umuryango wa bo uhabwa igihembo mu gihe umubyeyi we (se) yafunguje konti yo kwizigamira bisanzwe agashyiraho abana be babiri.
Yagize ati “Twaje muri Access Bank dushaka gusobanukirwa iyi gahunda yo kuzigama nk’umuryango badusobanurira inyungu zirimo ku bwizigame ariko uyu munsi natunguwe kuko ntabwo twari tuzi ko harimo n’ibihembo, ntabyo twari twiteze. Ni umunezero kuri twebwe kuba dukorana na banki twizeye ndetse ikaduha n’ibihembo nk’ibi.”
Mu ntero igira iti “Save Today, Take Tomorrow” bisobanuye ngo zigama uyu munsi, uzatware ejo, Access Bank itanga inyungu y’ umwaka buri mezi ane iri hagati ya 4% na 7.5% bitewe n’ingano y’amafaranga y’ubwizigame. Munsi y’ibihumbi 100, inyungu umukiriya azahabwa ni 4%, hejuru y’ibihumbi 100 kugera kuri 500 ahabwe 6.5% naho hejuru y’ibihumbi 500 ahabwe 7.5% y’ayo yizigamye.



















TANGA IGITEKEREZO