00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Access Bank yahigiye kuza muri Banki eshatu za mbere mu Rwanda

Yanditswe na
Kuya 12 December 2014 saa 07:28
Yasuwe :

Mu munsi mukuru usoza umwaka, Access Bank, imwe mu ma banki y’ubucuruzi akarera mu Rwanda, yahigiye kwagura ibikorwa no korohereza abakiriya bayo mu itangwa ry’inguzanyo, ku buryo bizandikisha iyi banki muri 3 za mbere zikomeye mu Rwanda.
Muri uyu munsi mukuru wabaye ku wa 11 Ukuboza 2014, abakozi bose ba Access Bank bashimiwe ubwitange n’umurava bakoranye muri uyu mwaka ndetse bahabwa n’inshingano zo gukora bivuye inyuma ngo iyi Banki ikomeze gukura no gukomera.
Umuyobozi Mukuru wa (…)

Umuyobozi wa Access Bank n'abakozi b'iyi banki

Umuyobozi Mukuru wa Access, Jean Claude Karayenzi, yavuze ko bishimira aho bageze kuva batangiye nka Banki nshya mu Rwanda akemeza ko hari byinshi babikiye abakiriya.

Karayenzi yagize ati “Kuri ubu inyungu ku nguzanyo tugeze kuri 17% muri rusange, ariko biterwa n’umukiriya n’uko yumvikanye na Banki, tuzakomeza kumvikana n’abakiriya bacu.”

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangobwa yagaragaje ko kugabanuka no kwiyongera kw’inyungu ku nguzanyo itangwa na banki biterwa n’abakiriya ubwabo.

Guverineri John Rwangombwa uyobora Banki Nkuru y'u Rwanda

Guverineri Rwangombwa yashimye urwego na Serivisi Access Bank itanga, avuga ko igaragaza icyerekezo cyiza mu iterambere ry’amabanki mu Rwanda.

Guverineri Rwangombwa n'umuyobozi wa Access

Abakozi ba Access Bank bagaragaza ko imikorere y’iyi Banki bayishimiye.
Teddy Ndayambaje akora ibijyanjye no kwita ku bakiriya ndetse n’inguzanyo muri Access Bank kuva mu 2009, ngo yasanze iyi Banki ikunda abakiriya bayo ari nayo mpamvu nawe yishimira gutanga Serivisi nziza.

Teddy Ndayambaje, umukozi muri Access Bank

Ati “Ni Banki yubaka ubushobozi bw’abakozi. Ibi rero bituma natwe abakozi dutanga serivisi nziza. Ubu icyo tugiye gushyira imbere ni ugukangurira abantu kwitabira kuba abanyamuryango ba Access Bank”

Access Bank igaragaza ko mu mwaka utaha izita cyane kukugaba amashami menshi mu Rwanda, bakongera uburyo iyi banki igaragara mu gihugu. Access Bank kandi iri guteza imbere ikoranabuhanga muri serivisi za Banki kugira ngo abaturage bahabwe serivisi aho bari hose.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages