Kuri uyu wa 31/10/2014, Airtel Rwanda yatangije gahunda yo guha amahirwe abafatabuguzi bayo, ibagenera Noheli n’Ubunani binyujijwe muri gahunda bise “Ni ikirengaaa Festive Promotion”
Iyigahunda yashowemo amafaranga miliyoni 200 azagabagabanywa mu bihembo bizatsindirwa n’abanyamirwe bagera ku bihumbi 30 mbere y’uko umwaka urangira.
Mu byumweru umunani “Ni Ikirengaaa Festive Promotion” izamara, ibihembo bizajya bitangwa buri munsi. Mu bihembo bizatangwa harimo n’amazu meza y’agaciro, umunani, imwe imwe buri cyumweru.
Indrajeet Singh Umuyobozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Airtel Rwanda, yagize ati “Iyi gahunda zaba iy’ibihe bitazigera byibagirana na rimwe mu buzima bw’abakiliya bacu. Duhora dutegereje ibihe nk’ibi by’impera z’umwaka, ngo tubonereho kubwira n’ijwi riranguruye abakiliya bacu ko tubishimira kandi tukanezezwa no kuba barabanye natwe mu mwaka wose. Ni iby’agaciro kuri twe kubagezaho ibi byiza, kuko u Rwanda rukwiye ibihebuje”
Singh yakomeje avuga ko bimwe mu bihembo bizatangwa bishobora guhindura ubuzima bwa bamwe, nk’igihe batsindira inzu nziza y’ibyumba bitatu bigari, kandi ibasha gucumbikwamo n’umuryango.
Uburyo bwo kwinjira muri “Ni ikirengaaa”
Kugira ngo umuntu abashe kwinjira mu muryango w’ababona amahirwe yo gutsindira ibihembo buri munsi cyangwa buri cyumweru, bisaba:
• Kugura airtime ya Airtel buri munsi, cyangwa
• Kugura internet ukanze *456*8#, cyangwa
• Kugura package y’ijwi uhamagara MAMO kuri 141
• Cyangwa gukoresha Airtel Money unyuze kuri *182#
Uko ibihembo bizajya bitangwa
Abanyamahirwe bazajya bahabwa ibihembo mu buryo bukurikira :
Buri munsi abantu 500 bazajya bahabwa amakarita yo guhamagara
Buri munsi abantu 2 bazajya bahabwa amafaranga ibihumbi 50
Buri cyumweru umuntu umwe azajya ahabwa inzu
Airtel yijeje abakiliya bayo gukomeza kubanezeza ibazanira ibyiza byinshi bituma bahora ku murongo wayo
NTWALI John Williams
[email protected]



















TANGA IGITEKEREZO