Airtel yashoboje abakiriya bayo kohereza, kwakira no kubikuza amafaranga bakoresheje telefoni zigendanwa mu Rwanda, Tanzania, Kenya na Uganda muri serivisi ya Airtel Money.
Mu nama y’abayobozi b’ibigo by’ubucuruzi bo muri Afurika y’Uburasirazuba , umuyoboziwa Airtel Rwanda, Chidi Okpala yavuze ko iyi gahunda izatuma abakiriya ba Airtel birinda ingaruka zo kugendana amafaranga mu mufuka.
Ati " iyi ni intambwe ikomeye , bizatuma abakiriya ba Airtel; bungukira kurushaho mu bucuruzi bwabo muri aafurika y’ Uburasirazuba.”
Yongeyeho ko uretse gutuma abantu barushaho gukoresha telefoni ngendanwa mu bikorwa by’amarfaranga, iyi gahunda izanatanga akazi kuri benshi mu karere.
Airtel itangije ibikorwa byo guhererekanya amafaranga mu karere nyuma yo kubyemererwa na Banki Nkuru z’ibihugu izakorerwamo.
Airtel Money ni uburyo butekanye kandi bwihuse bwo koherezanya amafaranga kuri telefoni zigendanwa. Binyuze muri Airtel Money umuntu ashobora kwishyura ibintu bitandukanye no kubikuza amafaranga ku byuma bya ATM bimwe na bimwe.



















TANGA IGITEKEREZO