00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Airtel Rwanda igiye kujya itanga inguzanyo binyuze muri Airtel Money

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 30 March 2015 saa 08:15
Yasuwe :

Mu rwego rwo kwagura serivisi z’imari hifashishijwe telefoni igendanwa, Airtel Rwanda ku bufatanye na n’ikigo cy’imari Atlantis Microfinance Limited, igiye gutangiza gahunda yo gutanga inguzanyo iciriritse binyuze muri Airtel Money, iyi gahunda ikazatangira ku itariki ya 1 Mata 2015.

Iyi serivisi yitwa ‘Igurize Amafaranga’ igenewe abafatabuguzi ba Airtel, bakazajya babasha kugurizwa agera ku mafaranga y’u Rwanda 50 000 nta ngwate, cyangwa ikindi icyo ari cyose basabwe. Iyi nguzanyo izajya izana n’andi mafaranga 10% azajya yishyurwa nyuma y’ibyumweru bibiri nyuma yo kuyakira.

Mu gutangiza iyi serivisi nshya, mu izina rya Airtel Rwanda, Phillip Onzoma yagize ati ”Iki gicuruzwa kije gushimangira gahunda ya leta yo korohereza abaturage kugera kuri serivisi z’imari mu rwego rwo kuzamura imibereho yabo. Igurize Amafaranga izafasha kugera ku mafaranga akenewe ndetse ni n’ahantu hizewe ho kwaka inguzanyo mu gihe ukeneye amafaranga bitunguranye.”

Phillip Onzoma ufite ishoramari mu nshingano ze muri Airtel Rwanda na Raissa Muyango, Umuyobozi wa Atlantis Rwanda

Yongeyeho ko telefoni zigendanwa zimaze kuba igikoresho cyizewe cyifashishwa na buri wese ushaka kwishyura, kohereza amafaranga, kubikuza ndetse ubu izanye n’uburyo bwo guhabwa inguzanyo.

Yanavuze ko bishimiye kuba ari bo bazanye iyi serivisi bwa mbere mu batanga serivisi z’itumanaho mu Rwanda.

Raissa Muyango, Umuyobozi wa Atlantis Rwanda we yagize ati “Iyi serivisi ya ‘Igurize Amafaranga’ izajya ifasha abafatabuguzi ba Airtel kubona inguzanyo mu buryo bunoze kandi bwizewe. Twishimiye gukorana na Airtel dutangiza iyi gahunda yorohereza abanyarwanda baciriritse kubona inguzanyo bityo bakabasha kuzamura imibereho yabo.”

Gukoresha iyi serivisi usabwa kuba uri umufatabuguzi wa Airtel uhamagara, ukoresha internet cyangwa Airtel Money.

Gutangira kuyikoresha ukanda *182# ubundi ugakurikiza ibyo usabwa. Amategeko n’amabwiriza birakurikizwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages